Hagaragaye video yabana bari mukigero cyimyaka umunani baririmba ko bashaka kurimbura umututsi.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 01/08/2023, saa 10:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
I Kalehe homuri Kivu yamajy’Epfo, mu gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, ahari abo mubwoko bwa Bahutu, abana babo bafashwe video barimo kuririmba indirimbo ivuga ngo: “Turi Aba Colonel, turihano ngo turimbure Inyenzi(Tutsi Congolais), twebwe turi abo mwitsinda rya Nyatura.”
Aba bana baririmbaga mu rurimi rwikinyarwanda, bivugwa ko uyu mutwe wa Nyatura na Wazalendo batanga inyigisho zibiba amacakubiri zokwanga Abatutsi. Ibi bisa nubundi nibyabaye mu Rwanda ahagana mumwaka wa 1990 na 1994, inyigisho Abahutu bigisha ga abana babo biri mu byakuruye Genocide yakorewe Abatutsi murico gihgugu ni Genocide yishe abantu benshi.
Umwe mubayobozi bohejuru muri Nyatura uzwi kwizina rya Muhire nawe ngwakunze kunvikana aririmba akita Abatutsi ko ari “Imbwa.” Nimugihe kandi yaraheruka gutangaza ko akarere ayoboye ka Kabati homuri teritware ya Masisi adashaka ko hazakandagira umuntu wese uvuka mubatutsi cangwa usa nabo.
Itsinda rya Nyatura, Wazalendo na FDLR, ngobakaba bafite gahunda yogushira iherezo rya nyuma kuwitwa Umututsi. Iyo mitwe yitwaje imbunda bakunze kuvuga ko aba batutsi bafite icitwa “Ampire Hima,” akaba ari muri urwo rwego bitwaza ko bashaka kumaraho abitwa Abatutsi bo muri Congo Kinshasa.
Intambara zikunze kubera Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, zagiye zibasira abo mubwoko bwa Batutsi nimugihe abo muyandi moko bakunze kwita aba Batutsi ko ari Abashitsi muri Congo. Bagaherako bakabita Abanyarwanda nandi mazina nki Nyenzi , Abashitsi nandi nandi.