
Kumunsi w’ejo umutwe w’inyeshamba wa Nyatura bakoranye Ikiganiro n’Ingabo za FARDC mubice bya Kalehe.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 15.05.2023, saa 7:15 am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mugace ka Nyabibwe, ho muri Teritware ya Kalehe, muntara ya Kivu yamajy’Epho, aha kumunsi w’ejo tariki 14.05.2023, habaye Ibiganiro bihuza ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), numutwe w’itwaje Intwaro wa Nyatura, ibi biganiro byibanze kumutekano nimigenderanire hagati ya Nyatura na Fardc.
Nkuko ayamakuru tuyakesha Radio Communauteur ya Nyabibwe, avuga ko Nyatura, yarigize igihe yinjira mubaturage baturiye Akarere ka Kalehe bakanyaga abaturage ibyabo mubyabashe kuvugwa harimo amatungo magufi , ihene n’Inkoko ndetse n’Intama.
Murico kiganiro Kandi bongeye kwemezanya gusabana hagati ya Fardc na Nyatura, no guhanahana amakuru.
Tubibutsa ko muraka gace ka Nyabibwe, umwuka mubi hagati ya Fardc na Nyatura, watangiye kuzamo agatotsi ahagana tariki 27.04.2023, nimugihe hakozwe imyigaragambyo, yari yakozwe nabo mubwoko bwa Bahutu, bivuye kuri Mwami, uvuka mub’Ahutu na Administrateur(uvuka mubwoko bwa Bahavu) wa Teritware ya Kalehe, bapfuye gushiraho umuyobozi wa Centre Nyabibwe.
Muricogihe bari mumyigarambyo, imihanda yarafunzwe abasirikare ba FARDC, baza kurasa abaturage bo mubwoko bw’Ahutu, hakomereka abasore babiri ba Bahutu, nyuma baza kujanwa kuvurigwa i Bukavu. Amakuru nkuko yavuzwe umwe murabo bakomeretse yapfuye kumunsi w’ejo hashize nkuko Radio Communauteur ya Nyabibwe, yabitangaje ubwobazana ga umurambo muri Centre Nyabibwe, Abahutu, bongeye gusa nabashaka kwigaragambya baterana amabuye hongera gukomereka undi musore w’Umuhutu akaba ari mubitaro bya Nyabibwe.
Mugihe Nyatura yari muruhande rwabo mubwoko bw’Abahutu, FARDC nayo ikaba muruhande rwa Chef Administrateur wa Teritware ya Kalehe, biri mubyatumye ingabo za FARDC zikoresha Inama ahar’ejo aho ibyo biganiro babikoranye numutwe w’inyeshamba wa Nyatura, maze bemezanya kongera gusabana noguhanahana makuru, bagafatanya nokurwanya umutwe wa M23, urwanira ukubaho kwabo nababo, muburasirazuba bw’ikigihugu.
Ikindi nuko Nyatura yariheruka gushinjwa gufata kungufu umukobwa wabo mubwoko bwa Bahavu, bikavugwa ko ibi byakozwe nuwo mutwe w’itwaje Intwaro wa Nyatura byavaga Kumakimbirane hagati ya Bahavu na Bahutu.




