Umzalendo, yishwe atwitswe, n’abaturage baturiye Bulambika, muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
N’ibyabaye ahagana isaha z’igitondo, kuri uyu wa Kabiri, tariki 26/12/2023, aho uriya Mzalendo yafashwe n’Insoresore zabo m’ubwoko bwa Bahutu, b’i Kalehe, biza kurangira ba mukuyemo umwuka wabazima.
Amakuru yizewe Minembwe Capital News, yahawe n’abaturage baturiye Kalehe, bavuze ko uriya Mzalendo, k’u wa Mbere, w’ejo hashize tariki 25/12/2023, yishe anize umu motari.
Ati: “Uriya Mzalendo, yishwe azira ko nawe yishe umu motari. U mu matari yishwe k’umunsi wa Noèl ya mwiciye muri santire ya Bulambika.”
Ay’amakuru akomeza avuga ko, uriya mu motari w’ishwe k’u munsi wa Noèl, yazize ubusa, arinabyo bya tumye ziriya nsoresore zakoze iyo bwakabaga umzalendo wamwishe, zimushakira hasi no hejuru mpaka baramwica ba banjye ku mutesa.
N’amakuru kandi yanemejwe na perezida wa Sosiyete sivile, yo mugace ka Bulambika, Delphin Birimbi, aho yemeje ko Umzalendo yishwe atwitswe, n’Insoresore zituriye Santire ya Bulambika, yanemeje ko uriya mu motari w’ishwe k’u munsi wa Noèl, yasize umuryango w’Abantu ba biri (2).
Ati: “Motari wishwe, asize umuryango urimo umwana umwe n’umudamu. Turasaba leta ya Kinshasa, gukora ibishoboka byose ikagarura umutekano.”
Yunzemo kandi ati: “Ubutegetsi bwa kagombye gutunganya ikibazo cya Wazalendo, kuko imyitwarire yabo simyiza ku baturage.”
Bwana Delphin Birimbi, yanatanze mpole k’u muryango wasizwe.
Bruce Bahanda.