
Akarengane Muba Tutsi karaca ibintu muri Congo Kinshasa, aho barenganwa bazira ko ari ab’Atutsi.
Bukomokomo Kanyamasomo, Umunyamulenge usanzwe atuye i Kalemi ho muntara ya Tanganika aharejo kuwagatandatu yakubiswe naba Polici ba Congo bamuziza ko afite Parcelle (Ikibanza) ngo kandi ari Umunyarwanda nkuko babivugaga!!!
Amakuru ababaje tumaze kwakira kuri Minembwe Capital News, twahawe numwe mubaturage batuye i Kalemi, nuko aharejo kuminsi ine (04), yukwezi kwa gatatu umwaka wa 2023 i Kalemi muntara ya Tanganika muri Republika iharanira democrasi ya Congo, Polici y’iki gihugu yakubise Umunyamulenge (Tutsi), witwa Bukomokomo Kanyamasomo, imuziza ko afite ikibanza muri Kalemi ahitwa Gituku.
Uwatanze ayamakuru kuri Minembwe Capital News, yagize ati :”Nejo byabaye, Kanyamasomo, yarasanzwe atuye kalemi ahitwa gituku, ahagana mumasaha yigicamunsi yahamagawe numuntu amubwirako akenewe kuri Station ya policé Yagituku ashitse bamushija ikibanza cye bavugako arumuny’Agwanda ko atemerewe kugira ikibanza muriki gihugu, ubwo nibwo Polici zatangiye kumukubita zimuta muri Prison ariko zamutayemo ziziko yarangije. Umumaman umwe wumunyamoko(Umukongomani) niwe wahise uja kuvuga murungo iwe kwa Kanyamasomo yaramaze amasaha abiri(2heurs), abo murugo bahise baja kumureba kuri Station ya policé, bahagaze basabako bashaka kumujana kubitaro bya General, Polici iramutanga.”
Amakuru nkuko yatanzwe bivugwa ko Kanyamasomo, ari kuvurirwa kubitaro bya General, Ikalemi.
Uwaganira na Minembwe Capital News, yongeyeho ko : “Kubwa mahigwe, Kanyamasomo amaze kugera Mubitaro baramuvuye kurubu karumva atangiye no kuvuga.”
Aba Tutsi muri Republika iharanira democrasi ya Congo bagize igihe bicwa bakubitwa ndetse bagatabwa nomumazu yimbohe bazira ko ari ab’Atutsi, ibi bikunze kuba muri Kivu yamajyaruguru niyepfo, nkuko bamwe muribo bakunze kubibwira itangaza makuru ndetse bikaba biri no muma rapport menshi yimiryango mpuzamahanga.

We Need Justice As Human rights