• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, February 3, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

I Kibuga cy’Indege cya Kisangani Kiravugwaho Ibitero Karahabutaka

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
February 2, 2026
in Conflict & Security
0
I Kibuga cy’Indege cya Kisangani Kiravugwaho Ibitero Karahabutaka
85
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Kibuga cy’Indege cya Kisangani Kiravugwaho Ibitero Karahabutaka

You might also like

Impuruza ku Byago Bikomeye Biri Kwibasira Abanyamulenge muri RDC

AFC/M23 Iratabaza ku Rugamba FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi Barimo Rugamije Gufata Minembwe

Haravugwa Ishimutwa ry’Abasore b’Abanyamulenge mu Burundi

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ishinja u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23 kuba ari bo bari inyuma y’ibitero bya drone biherutse kugabwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bangboka, giherereye mu Ntara ya Tshopo, hafi y’umujyi wa Kisangani.

Nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Tshopo, ibi bitero byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 31/01/2026 rishyira ku Cyumweru tariki ya 01/02/2026, aho drone nyinshi zarashwe zigana ku kibuga cy’indege cya Bangboka, kiri mu bilometero 17 uvuye mu mujyi wa Kisangani.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’iyo ntara rivuga ko izo drone zari zitwaye amasasu adasanzwe, arimo uduce twinshi tw’amasasu ashobora guteza ingaruka zikomeye ku baturage no ku bikorwa remezo. Iryo tangazo rishimangira ko ibyo bitero byakozwe “n’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barwo ba AFC/M23,” ribyita igikorwa cy’ubugome, kidafite ishingiro mu mategeko mpuzamahanga, kandi kigamije guhungabanya umutekano wa RDC.

Ubuyobozi bwa Tshopo bwatangaje ko, kubera ubushishozi n’ubunyamwuga by’Ingabo za RDC (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo mu by’umutekano, drone umunani zashoboye guhanurwa mbere yo kugera ku ntego zazo. Bwongeyeho ko nta muntu wapfuye cyangwa wakomeretse, ndetse ko nta bikorwa remezo byangiritse muri ibyo bitero.

Ku bwa Leta ya RDC, ibi bitero bigaragaza “ubushake bukomeje” bwo gutesha agaciro amasezerano y’amahoro aherutse gusinyirwa i Washington, agamije kugabanya umwuka mubi no kugarura ituze mu karere k’Ibiyaga Bigari. Kinshasa ivuga ko ibi ari ikindi kimenyetso cy’uko hari imbaraga zigamije gukomeza intambara n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’u Rwanda ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku birego bishya byatanzwe na RDC.

Leta ya Congo yasabye umuryango mpuzamahanga kudahagararira ku kwamagana gusa, ahubwo ugafata ingamba zifatika kandi zikumira, zigamije guhagarika ibyo yita igitero kimaze imyaka irenga mirongo itatu, no gutuma ingabo z’amahanga n’abazifasha bava mu bice bya RDC bivugwa ko byigaruriwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu gusoza, Kinshasa yahumurije abaturage baturiye ikibuga cy’indege cya Kisangani bari batangiye guhunga kubera ubwoba batewe n’ayo makuru, ibasaba gusubira mu ngo zabo, ivuga ko umutekano umeze neza kandi ko nta mpamvu ikwiye gutuma bakomeza guhunga ihari.

Nyamara, ku rundi ruhande, andi makuru aturuka mu baturage begereye icyo kibuga cy’indege avuga ko kigoswe n’ingabo zidasanzwe kandi zitazwi, nubwo ayo makuru atashyizwe mu itangazo ryemewe n’ubuyobozi, ariko akaba akomeje kuvugwa n’abahatuye n’abahakorera ibikorwa bya buri munsi.

Tags: DroneIbiteroIkibuga cy'indege cya BangkokKisangani
Share34Tweet21Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Impuruza ku Byago Bikomeye Biri Kwibasira Abanyamulenge muri RDC

by Bahanda Bruce
February 3, 2026
0
Impuruza ku Byago Bikomeye Biri Kwibasira Abanyamulenge muri RDC

Impuruza ku Byago Bikomeye Biri Kwibasira Abanyamulenge muri RDC Umuryango Ubumwe bw’Abanyamulenge ku rwego mpuzamahanga (UBM) wasohoye itangazo rikomeye rigenewe abanyakuru b’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’imiryango...

Read moreDetails

AFC/M23 Iratabaza ku Rugamba FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi Barimo Rugamije Gufata Minembwe

by Bahanda Bruce
February 3, 2026
0
AFC/M23 Iratabaza ku Rugamba FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi Barimo Rugamije Gufata Minembwe

AFC/M23 Iratabaza ku Rugamba FARDC, FDLR n'ingabo z'u Burundi Barimo Rugamije Gufata Minembwe Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko rihangayikishijwe n’ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukorwa n’Ingabo za...

Read moreDetails

Haravugwa Ishimutwa ry’Abasore b’Abanyamulenge mu Burundi

by Bahanda Bruce
February 3, 2026
0
Haravugwa Ishimutwa ry’Abasore b’Abanyamulenge mu Burundi

Haravugwa Ishimutwa ry’Abasore b’Abanyamulenge mu Burundi Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko hari abasore b’Abanyamulenge babarirwa mu mirongo bashimuswe mu minsi ya vuba, mu gikorwa cyabereye...

Read moreDetails

Ibitero bya FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo Bikomeje Guhungabanya Umutekano mu Misozi y’i Mulenge

by Bahanda Bruce
February 3, 2026
0
Ibitero bya FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo Bikomeje Guhungabanya Umutekano mu Misozi y’i Mulenge

Ibitero bya FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo Bikomeje Guhungabanya Umutekano mu Misozi y’i Mulenge Amakuru aturuka muri teritwari ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri...

Read moreDetails

Ihagarikwa rya Internet Rikomeje Guteza Umubabaro n’Ingaruka Zikomeye ku Baturage bo mu Burasirazuba bwa RDC

by Bahanda Bruce
February 3, 2026
0
Ihagarikwa rya Internet Rikomeje Guteza Umubabaro n’Ingaruka Zikomeye ku Baturage bo mu Burasirazuba bwa RDC

Ihagarikwa rya Internet Rikomeje Guteza Umubabaro n’Ingaruka Zikomeye ku Baturage bo mu Burasirazuba bwa RDC Mu mujyi wa Misisi, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira...

Read moreDetails
Next Post
Ituri: Abaturage bazindukiye mu myigaragambyo idasanzwe

Ituri: Abaturage bazindukiye mu myigaragambyo idasanzwe

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?