
Président Paul Kagame, umaze imyaka 23, kubutegetsi mugihugu c’Urwanda, yavuze ko kuja muzabukuru kwe birimo kuganirwaho nabagize ishaka(Icama) riri kubutegetsi (RPF Inkotanyi).
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 05.04.2023, saa 4:50 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ari i Kigali Président Kagame yavuze ko ishaka riri kubutegetsi m’Urwanda ariryo RPF Inkotanyi, barimo kuganira naryo kubijanye nokuja muzabukuru kwe, ibi yabivuze ubwo yarafite ikiganiro i Kigali nabanyamakuru muriki kiganiro n’a Président William Ruto wa Kenya yavuze uburyo yageze kubutegetsi mugihugu ca Republika ya Kenya.
Kagame ati: “Kuja muzabukuru kwiwe abifata nkintambwe ishimishije.”
Ubwo Aba ba Président babiri barimu kiganiro nabanyamakuru i Kigali, Président w’u Rwanda, Paul Kagame, yatunguye mugenzi we uyobora Kenya, William Samoei Ruto, imbere y’abanyamakuru, amukorera ikintu kidasanzwe kidakunze kuba ku Mukuru w’Igihugu.
Président Ruto uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, yageze i Kigali kuri uyu wakabiri tariki 04.04.2023, yakirwa bwa mbere na Minisitiri w’ubanye namahanga Dr Vincent Biruta, nyuma azakwakirwa na Président Kagame muri Village Urugwiro.
Iki kiganiro cyahuje aba bakuru b’ibihugu byombi ndetse nabaminisitiri bahagarariye u Rwanda na Kenya habaye nogusinya amasezerano agera kwicenda( 9), y’ubufatanye, hakurikiraho ikiganiro n’abanyamakuru.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, nibwo President Ruto yavugaga ku matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Kenya mukwezi kwa 09/2022, Kagame yatunguye abantu atungura namugenzi we amujyanira ikirahuri cy’amazi, na we ajya kwizanira icye.
Président William, yahisemo kumushimira ati: “Murakoze cyane Bwana Président wa Republika”, anywa aya mazi maze akomeza avuga ku matora yabaye mu gihugu cyabo.
Ubusanzwe, Umukuru w’Igihugu agira umuntu we bwite uba ashinzwe kumuha serivisi nk’iyi. Kubona bikorwa numukuru w’Igihugu bigaragara nk’ikimenyetso cyo kwicisha ndetse nurukundo rwakivandimwe.




