I Kilembwe ingabo za Fardc ntizitsa umwuka munda, naho Bibogobogo hatewe.
Amakuru ava i Kilembwe muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko ingabo za Leta zihaherereye zirikwicwa nk’isazi zicwa na Wazalendo.
Aha’rejo abasirikare 10 ba Fardc biciwe mu gace kitwa Mayimoto ko muri Kilembwe, aho bivugwa ko bishwe n’abarwanyi bo muri Wazalendo bayobowe na General Hamuri Yakutumba.
Ni nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije aba Wazalendo n’ingabo za Leta(FARDC).
Aya makuru ahamya ko muri ibi bice by’i Kilembwe hamaze iminsi habera ihangana rikomeye hagati y’izi mpande zombi, kandi ko iryo hangana rimaze kugwamo abasirikare ba Fardc benshi.
Bivugwa ko iyo mirwano iva kukuba FARDC yaratsinzwe na Twirwaneho mu Minembwe, aho yigaruriye ibigo bya gisirikare bikomeye birimo icya Madegu ari naho hari icyicaro gikuru cya brigade, icy’i Lundu cyarimo iregima n’icya Kiziba ndetse n’icya Mikenke cyafashwe nyuma mu cyumweru gishize.
Si ibigo bikomeye bya gisirikare Twirwaneho yafashe gusa, kuko yanafashe n’ibiro bikuru bya komine ya Minembwe n’ikibuga cy’indege giherereye ku Kiziba mu Minembwe ndetse inigarurira Kamombo yarimo ingabo z’u Burundi zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.
Ibi byatumye haba gusubiramo hagati ya Wazalendo n’ingabo za Fardc muri Fizi, isubiranamo ryabo, rikaba rimaze kugwamo abasirikare ba Fardc babarirwa mu magana, nk’uko amasoko yacu atandukanye abyemeza.
Hagataho aba Wazalendo bongeye kugaba igitero mu bice bya Bibogobogo ahatuwe n’Abanyamulenge benshi.
Bibogobogo ni agace gaherereye mu ntera y’i birometero nka 70 uvuye muri centre ya Minembwe, kakaba kandi hafi cyane n’umujyi wa Baraka, kuko ho n’imu birometero bibarirwa kuri 20 uvuye muri Baraka centre.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 03/03/2025, Wazalendo bayigabyemo igitero. Amakuru ava yo avuga ko iki gitero cyagabwe neza mu giturage( umuhana) cya Magaja.
Nk’uko bivugwa iki gitero cya Wazalendo kiyobowe n’uwitwa Toronto ukunze kwiyita Colonel.
Ni igitero aba barwanyi bahagabye mu gihe hari hamaze iminsi hari umwuka mubi hagati ya Fardc n’abaturage aho izi ngabo zishinja aba baturage gushyigikira ibikorwa byo kwirwanaho.
Ndetse mu makuru Minembwe.com imaze kwakira avuga ko ingabo za Fardc zitatabaye abaturage. Izi ngabo zaburiraga aba baturage kudashyigikira Twirwaneho hubwo bagakorana na Gumino ikorana byahafi n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo bikorera mu kwaha k’u butegetsi bw’i Kinshasa.
Ibya baturage banze kumva, bikaba biri mubyatumye bagabweho icyo gitero.
Tubibutsa ko ingabo za Fardc zigenzura igice cya Bibogobogo cyose, ziyobowe na Col.Ntagawa Rubaba. Uyu akaba ari mwenewabo na General Pacifique Masunzu uwo Abanyamulenge bashinja kubagambanira no kubica.
