Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

I Kilembwe ingabo za Fardc ntizitsa umwuka munda, naho Bibogobogo hatewe

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
March 3, 2025
in Regional Politics
0
I Kilembwe ingabo za Fardc ntizitsa umwuka munda, naho Bibogobogo hatewe
105
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Kilembwe ingabo za Fardc ntizitsa umwuka munda, naho Bibogobogo hatewe.

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Amakuru ava i Kilembwe muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko ingabo za Leta zihaherereye zirikwicwa nk’isazi zicwa na Wazalendo.

Aha’rejo abasirikare 10 ba Fardc biciwe mu gace kitwa Mayimoto ko muri Kilembwe, aho bivugwa ko bishwe n’abarwanyi bo muri Wazalendo bayobowe na General Hamuri Yakutumba.

Ni nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije aba Wazalendo n’ingabo za Leta(FARDC).
Aya makuru ahamya ko muri ibi bice by’i Kilembwe hamaze iminsi habera ihangana rikomeye hagati y’izi mpande zombi, kandi ko iryo hangana rimaze kugwamo abasirikare ba Fardc benshi.

Bivugwa ko iyo mirwano iva kukuba FARDC yaratsinzwe na Twirwaneho mu Minembwe, aho yigaruriye ibigo bya gisirikare bikomeye birimo icya Madegu ari naho hari icyicaro gikuru cya brigade, icy’i Lundu cyarimo iregima n’icya Kiziba ndetse n’icya Mikenke cyafashwe nyuma mu cyumweru gishize.

Si ibigo bikomeye bya gisirikare Twirwaneho yafashe gusa, kuko yanafashe n’ibiro bikuru bya komine ya Minembwe n’ikibuga cy’indege giherereye ku Kiziba mu Minembwe ndetse inigarurira Kamombo yarimo ingabo z’u Burundi zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.

Ibi byatumye haba gusubiramo hagati ya Wazalendo n’ingabo za Fardc muri Fizi, isubiranamo ryabo, rikaba rimaze kugwamo abasirikare ba Fardc babarirwa mu magana, nk’uko amasoko yacu atandukanye abyemeza.

Hagataho aba Wazalendo bongeye kugaba igitero mu bice bya Bibogobogo ahatuwe n’Abanyamulenge benshi.

Bibogobogo ni agace gaherereye mu ntera y’i birometero nka 70 uvuye muri centre ya Minembwe, kakaba kandi hafi cyane n’umujyi wa Baraka, kuko ho n’imu birometero bibarirwa kuri 20 uvuye muri Baraka centre.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 03/03/2025, Wazalendo bayigabyemo igitero. Amakuru ava yo avuga ko iki gitero cyagabwe neza mu giturage( umuhana) cya Magaja.

Nk’uko bivugwa iki gitero cya Wazalendo kiyobowe n’uwitwa Toronto ukunze kwiyita Colonel.
Ni igitero aba barwanyi bahagabye mu gihe hari hamaze iminsi hari umwuka mubi hagati ya Fardc n’abaturage aho izi ngabo zishinja aba baturage gushyigikira ibikorwa byo kwirwanaho.

Ndetse mu makuru Minembwe.com imaze kwakira avuga ko ingabo za Fardc zitatabaye abaturage. Izi ngabo zaburiraga aba baturage kudashyigikira Twirwaneho hubwo bagakorana na Gumino ikorana byahafi n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo bikorera mu kwaha k’u butegetsi bw’i Kinshasa.

Ibya baturage banze kumva, bikaba biri mubyatumye bagabweho icyo gitero.

Tubibutsa ko ingabo za Fardc zigenzura igice cya Bibogobogo cyose, ziyobowe na Col.Ntagawa Rubaba. Uyu akaba ari mwenewabo na General Pacifique Masunzu uwo Abanyamulenge bashinja kubagambanira no kubica.

Tags: BibogobogoFardcMinembweNtiyitsa umwuka mundaWazalendo
Share42Tweet26Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
I Kilembwe ingabo za Fardc ntizitsa umwuka munda, naho Bibogobogo hatewe

Ibitero birimo n'ingabo z'u Burundi byagabwe mu mihana itandukanye y'Abanyamulenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?