I Kinshasa basabye ingabo z’iki gihugu ikintu gikomeye, gishobora gutuma intambara ihagarara burundu, ibirambuye.
Ubuyobozi bw’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyasabye ingabo zacyo na Wazalendo kutazongera kurwanya umutwe wa m23 ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo kurwanya ubutegetsi bw’iki gihugu cya Congo.
Ni amakuru akubiye mubyo umuvugizi w’iki gisirikare cya RDC (FARDC) yatangaje aho yavuze ko bakiriye icyemezo cya m23/AFC cyo kuva mu gace ka Walikale aho uyu mutwe wari uheruka gufata.
Uyu muvugizi yavuze ko iki cyemezo aba barwanyi bafashe kijanye n’itangazo ryasinywe n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo muri Qatar tariki ya 18/03/2025, igihe perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame w’u Rwanda bahuzwaga na Emir wa Qatar, Sheikh Termin Bin Hamad Al Thani.
Ibyemejwe icyo gihe harimo guhagarika intambara ku mpande zombi zihanganye mu Burasizuba bwa Congo.
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyavuze ko kizakurikirana cyitonze kuva kwa m23 muri Walikale ikaja ahitwa i Kibati.
Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, Maj.Gen. Sylvain Ekenge yavuze ko igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kitazigera kigaba igitero ku mutwe wa m23 ndetse ko kinabisaba Wazalendo kugira ngo kibuze ko habaho intambara, mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro by’i Luanda na Nairobi, kimwe n’ibyemeranyijwe muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Ni mu gihe ku munsi w’ejo ku wagatandatu, ihuriro rya AFC ryatangaje ko rihagaritse imirwano ndetse rinikura muri centre ya Walikale, risobanura ko ribikoze mu rwego rwo gufasha ko habaho umwuka mwiza ugamije gukemura ibibazo biri muri Congo binyuze mu biganiro bya politiki.
Iri huriro kandi rivuga ko iki cyemezo ryagifashe mu rwego rwo kubahiriza agahenge k’imirwano yiyemeje ubwayo tariki ya 22/03/2025.
Uyu mutwe wa m23 wasabye abayobozi b’imiryango itari iya Leta, n’abasivili kureba uko bicungira umutekano wabo n’uwabaturage mu gihe abarwanyi b’uyu mutwe batakiri muri Walikale.
Ariko, uyu mutwe uvuga ko mu gihe wagabwaho igitero cyangwa kikagabwa kubasivili bari mu gace ugenzura iki cyemezo kizahita gita agaciro.
Ibyo bibaye mu gihe muri iki gitondo cyo kuri uyu wo ku cyumweru ihuriro ry’ingabo za Congo ryagabye ibitero ku Banyamulenge batuye mu Gahwela haherereye mu misozi y’ahazwi nk’iwabo w’Abanyamulenge ari ho i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Ariko amakuru dufite ava muri ibyo bice avuga ko Twirwaneho irwanirira aba Banyamulenge ikaba ibarizwa mu ihuriro rya AFC yirwanyeho maze isubiza iki gitero inyuma.
Bivugwa ko yabahonongeye mu misozi yo mu i Bumba ugana za Gashasha werekeza i Rukombe.
Tubibutsa ko uyu munsi ni ugira gatanu ihuriro ry’ingabo za Congo rigaba ibitero ku Banyamulenge mu nkengero za komine ya Minembwe.