
I Kinshasa mumurwa mukuru wa Republika iharanira democrasi ya Congo, hateraniye inama ihuza abayobozi bibumbiye mumuryango w’ubukungu kumugabane wa Africa(CEEAC).
Muriyi nama igira iya 22, yuyumuryango, abayitabiriye hakaba harimo Président Evalist Ndayishimiye, w’Uburundi, aho binavugwa ko ari mubayobozi babashe kuhagera mbere, Ndayishimiye nyuma yiyinama akazakomereza urugendo mugihugu ca Congo Brazzaville aho afitanye ibiganiro na Président wico gihugu Dénis Sassou Nguesso, bikaba biri mwitangazo ry’umuvugizi wa President Evalist Ndayishimiye.
Uyumuryango warusanzwe uyobowe na Président Félix Antoine Tshisekedi, muri manda yumwaka umwe, bivugwa ko Félix Tshisekedi, atsimburwa n’a Président wa Gobon, Ali Bongo Ondimba.
Umuryango w’Ubukungu bw’Afurika yo Hagati cangwa Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS cyangwa CEEAC ; izina mu Cyongereza: Economic Community of Central African States ; izina mu Gifaransa: Communauté Économique des États d’Afrique Centrale) ni umuryango ugamije guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu bw’ibihugu by’Afurika yo hagati. Intego zawo ni ukugera k’ubwigenge ibihugu bihuriyeho kuzamura ikigero cy’imibereho y’abaturage batuye ibihugu biwugize no guharanira ko hatabaho ihungabana ry’ubukungu binyuze mu bufatanye burimo umucyo.
Uyu muryango wavutse mu mwaka wa 1983. Ugizwe n’ibihugu 11 , mubihugu biwigize harimo na Republika iharanira democrasi ya Congo, Rwanda ndetse n’Uburundi.