I Kinshasa ibintu byatangiye guhindura isura, nyuma y’aho Kabila ageze i Goma.
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakoze ibintu mu mwanya muto bitangaje, akimara kumenya ko Joseph Kabila Kabange wabaye perezida w’iki gihugu yageze i Goma anyuze i Kigali mu Rwanda.
Ku munsi w’ejo ku wa gatanu, tariki ya 18/04/2025, Felix Tshisekedi yari yiriwe mu ntara ya Haut-Katanga mu bikorwa bya Leta, akimara kubwibwa ko Kabila yageze i Goma ahita asubira i Kinshasa atabwiye abo barikumwe icyabaye.
Amakuru yizewe avuga ko Tshisekedi yavuye i Lubumbashi ari nijoro, atitaye ku byari bitaganyijwe gukorwa umunsi wari gukurikiraho.
Uko kwihuta kwa perezida Felix Tshisekedi, kwavuye ku makuru yari amaze kumva ko Joseph Kabila yageze i Goma anyuze i Kigali mu Rwanda.
Bikaba byaratumye uyu mukuru w’iki gihugu akuka umutima, kuba Joseph Kabila yaranyuze i Kigali, ubundi agakomereza i Goma mu gice kigenzurwa na AFC/M23 imaze igihe ijegeza ubutegetsi bwe.
Kabila, nyuma y’umwaka urenga ari hanze y’igihugu, kugaruka kwe kwateje impagarara ku banyapolitiki b’iki gihugu no mu nzego z’umutekano za Congo.
Bivugwa ko yavuye muri Afrika y’Epfo, aho yarimo yiga, akaba kandi yarageze no muri Zimbabwe aho yari yibereye mu buhungiro butigeze butangazwa ku mugaragaro.
Aha’rejo rero, tariki ya 18/04/2025, yongeye gukandagiza ibirenge bye mu gihugu cye, ahitira i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Ahagenzurwa n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo riyobowe na Corneille Nangaa; iryo Kinshasa ishinja gufashwa n’u Rwanda nubwo iri huriro ribitera utwatsi ndetse n’u Rwanda ubwarwo rurabihakana.

Ibyo nibyo Tshisekedi yahise yumva ko bigeze aho atabitekerezaga: kuko Kabila ari umunyapolitiki udasanzwe muri iki gihugu, kuba yaratoranyije guhitira mu gice kigenzurwa n’umutwe urwanya ubutegetsi bwe.
Kabila akimara kugera i Goma, amakuru avuga ko mu biro bya perezida Felix Tshisekedi habaye impagarara ibintu biracika, inzego z’umutekano zisabwa gukora akazi zivuye inyuma.
Bikavugwa ko i Kinshasa bafite ubwoba bwa basirikare bakuru ko boba bari kugirana ibiganiro byarwihishwa na Joseph Kabila wayoboye iki gihugu imyaka 18.
Hari n’amakuru avuga ko impamvu yatumye Tshisekedi asubira i Kinshasa igitaraganya, ari uko yari yamenye ko yaba agiye gukubitwa Coup d’etat n’abamwe muri abo basirikare.
Nyamara ibi byose byatangiye guhindura isura ubwo Joseph Kabila yatangazaga ko igihugu cye kimeze nabi, bityo agiye kwifatanya n’abandi kugishakira umuti urambye.
Bitaganyijwe ko Joseph Kabila ageza ijambo ku baturage bari i Goma. Ni ijambo bivugwa rishobora kuzana impinduka zikomeye mu mateka y’iki gihugu.
Bikaba bizaba bigiye kuba n’ubwa mbere Kabila agiye kugaragaza neza icyerekezo cye kuri iki gihugu nyuma y’aho avuye ku butegetsi.