Imyigaragambyo ya bakandida batanu (5), k’u mwanya w’umukuru w’Igihugu, kuri uyu wa Gatatu, tariki 27/12/2023, yahagaritswe hakoreshejwe imbaraga za Guverinoma ya Kinshasa.
N’imyigaragambyo yateguwe n’abarimo Martin Fayulu na Dr Denis Mukwege, bayiteguye mu rwego rwo kwa magana ibirimo kuva mu matora yo kw’itariki 20/12/2023, aho bavuga ko leta ya koresheje Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora, banyura inzira za magendu, amajwi yabo aribwa.
Nk’uko bimaze ku vurwa n’uko leta ya Kinshasa yanyuze mu bashinzwe umutekano barimo polisi n’Abasirikare, ba basha guharika iriya myigaragambyo, bya natangajwe ko mu ku yihagarika hakoreshejwe kurasa ibisasu biryana mu maso.
Amakuru y’izewe Minembwe Capital News, dukesha Mwando Christian, uherereye i Kinshasa, yavuze ko hari abantu bakomeretse bahita bajanwa mu bitaro. Gusa, umubare wabakomeretse ukaba utarabasha kumenyekana.
Minisitiri w’u mutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Peter Kazadi, k’u munsi w’ejo hashize, yatangaje ko leta itemeye iriya myigaragabyo ahita asaba abayiteguye kuyihagarika mu maguru mashya. Abayiteguye nabo bavuze ko baza kuyikora bya nze bikunze ndetse batangaza ko mu gihe Polisi, yagira uwo ikomeretsa, ko muricyo gihe minisitiri Peter Kazadi, azahita afungwa.
Tu bibutseko ko iriya myigaragabyo yarimo ibera mu Mujyi wa Kinshasa, ku murwa mukuru w’igihugu ca RDC.
Bruce Bahanda.
Tunataka Aman Apana vita