I Kinshasa ubutegetsi bw’iki gihugu bwahakoreye ‘ibyabusuzuguje’
Amakuru aturuka i Kinshasa ku murwa mukuru wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko igishushanyo cy’urwibutso cya Laurent Desire Kabila wayoboye iki gihugu cyasenywe, bibabaza benshi muri uyu mujyi.
Iki gishushanyo (Statue), cyari cyubatswe imbere y’icyicyaro cya Fondasiyo yitiriwe izina rya Laurent Kabila kuri Boulevard i Kinshasa.
Nk’uko aya makuru abigaragaza ku munsi w’ejo ku cyumweru, itariki ya 26/10/2025, ni bwo abaturiye ibyo bice babyutse basanga iriya Statue yasenywe.
Ni igikorwa benshi banenze, aho bagaye ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi buyoboye iki gihugu, kuko ndetse nta n’icyo bwigeze bubikoraho.
Byanafashwe kandi nk’igikorwa cyagasuzuguro ku bantu bohafi na Laurent Desire Kabila wayoboye RDC kuva 1997 kugeza 2001.
Binavugwa ko ari ikimenyetso cyafashwe nko kutabaha amateka yaranze RDC, ndetse no kwibuka umuntu ufatwa nk’umwe mu babohoye iki gihugu.
Ababinenga banatunze urutoki kuri perezida Felix Tshisekedi, bamushinja kuba inyuma y’ibyabaye byose.
Munyandiko zashyizwe hanze, izo bavuga ko zanditswe n’abarwanashyaka b’i Kinshasa bagaragaje ko “nta muntu n’umwe ushobora gusibanganya amateka ya Laurent Desire Kabila,” bavuga ko amateka ye yihariye.
Kugeza ubu ntacyo perezidansi ya Congo iratangaza kuri iki gikorwa bashinja ubutegetsi bwayo gukora.







