I Lundu FARDC yarasahuye imaraho ibintu by’abaturage.
Abaturage b’i Lundu bagiye gusuzuma mu mihana bahunzemo basanga ingabo za Congo zarasahuye ibintu byose mu mazu.
I mihana y’i Lundu, FARDC ya yigabyemo igitero tariki ya 25/12/2024 ni bwo abaturage baho bahise bahunga berekeza mu duce tutagabwemo ibitero.
Ibyo bitero bya FARDC mu baturage yabikomereje mu y’indi mihana iherereye muri komine Minembwe muri Kivu y’Amajy’epfo, nka hitwa ku Runundu kuri Evomi no kuri Ugeafi ndetse no kuri Lwiko.
Uyu munsi ni bwo bamwe mu baturage bari barahunze bava i Lundu ahabereye intambara, bagiye gusuzuma bageze muri iyo mihana yabo bayisangamo izo ngabo, banasanga zarayisahuye kandi zisahura ibintu byose, ibirimo amasafuriya, amasahani n’ibindi.
Ubuhamya bugira buti: “Iwacu twahasanze abasirikare ba Leta, ariko batubonye bahita bagenda. Twageze mu mazu dusanga ibintu byose babisahuye. Bajanye n’amasafuriya n’amasahani ndetse n’ibikombe.”
Bukomeza bugira buti: “Icyatubwiye ko ari FARDC n’uko batubonye bava mu mihana, kandi bari bafite n’ibintu bahambiriye mu mifuka. Twatinye ku babaza kuko bari kutwitica. Bagiye bikoreye.”
Utwo duce twagaragayemo iryo sahurwa rikomeye ni kwa Buhimba no hakurya muri 8ème CEPAC mu Banyabyinshi.
Ibindi byasahuwe n’ibirimo imyenda, ibisaswa, ibiryo (amafu, ibishimbo n’ibigori), n’ibindi.
Iminsi ibiri irashyize nta ntambara ibera mu Minembwe, nyuma y’aho kuva ku wa gatatu, ku wa kane no ku wa gatunu wa kiriya Cyumweru gishize, hari ibitero bikaze aho iz’i ngabo za Congo zagabaga ibitero bikaze mu baturage.