I Luvungi naho rwambikanye ivumbi riratumuka.
Ihuriro rya Wazalendo risanzwe rifatikanya n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23, ryasubiranyemo n’izi ngabo za Congo i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo ahimuriwe ibiro bikuru by’iyi ntara.
Kuva mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane tariki ya 24/04/2025, ni bwo imirwano hagati y’abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo na FARDC yatangiye mu mujyi wa Uvira.
Isubiranamo ry’izi mpande zombi, amakuru avuga ko ryavuye kukuba FARDC yarishe umukomando wo muri Wazalendo.
Bikavugwa ko yamwishe mu ijoro ryo ku wa gatatu, kandi ko yamwishe nyuma yuko izi ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zasabye Wazalendo kuva mu mujyi wa Uvira zikaja mu misozi ya Uvira ugana igice cy’i Ndondo ya Bijombo na Rurambo.
Ibyo Wazalendo banze, bikaza kuviramo urupfu rw’uwo mukomando wabo no gusubiranamo kwabo n’umufatanyabikorwa wabugufi.
FARDC ishinja Wazalendo guteza umutekano muke muri Uvira n’imfu za hato na hato zibasira abaturage batuye muri uyu mujyi. Kuva umujyi wa Bukavu ubohojwe na M23 ku ya 16/02/2025, ihuriro ry’ingabo za Congo ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo bari bawurimo bahungiye i Uvira, kuva icyo gihe abaturage bahatuye ntibongeye kugira amahoro, kuko rimwe na rimwe bagabwaho ibitero n’abantu bitwaje intwaro mu majoro ubundi bakabigabwaho ku manywa.
Ibi bitero bisiga bibambuye, ndetse ubundi bigahitana n’ubuzima bwabo. Nta mubare nyawo uratangazwa wabamaze kwicwa muri ubwo buryo, ariko mu mezi abiri ashyize hishwe abantu batanu, nk’uko amasoko yacu atandukanye abivuga.
Ni muri ubwo buryo, FARDC isaba Wazalendo kwimura ibirindiro byayo, ikabikura mu mujyi rwagati ikabyimurira mu misozi iri hejuru y’umujyi.
Ibyatumye ku munsi w’ejo ku wa kane hari riwe imirwano ikomeye hagati ya FARDC na Wazalendo.
Iyi mirwano yabereye mu mujyi rwagati, ndetse kandi iza no kubera no mu bindi bice bigize uyu mujyi.
Ni mirwano kandi yongeye kuharamukira kuri uyu wa gatanu tariki ya 25/04/2025.
Kuri uyu wa gatanuho, yanabereye n’i Luvungi ahari abarwanyi benshi bo muri Wazalendo. Mu ntangiriro z’uku kwezi turimo kwa kane ni bwo abarwanyi benshi b’iri huriro rya Wazalendo bavuye i Uvira berekeza i Luvungi.
Icyo gihe byavuzwe ko bagiye gutangiza ibitero kuri M23 i Kamanyola, Nyangenzi n’i Bukavu.
Aya makuru yavugaga ko atari Wazalendo bonyine bavuye i Uvira baja i Luvungi, hubwo yagaragazaga ko bajanye n’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC.
Rero, aba bari Ruvungi n’abo basubiranyemo bararasana bikomeye ivumbi riratumuka muri ibyo bice.
Umutangabuhamya yavuze ko uyu munsi wabaye uw’imirwano gusa.
Yagize ati: “Uyu munsi i Uvira wabaye uw’imirwano gusa. Hari intambara ikomeye hagati ya Wazalendo na FARDC.”
Yongeyeho kandi ati: “Ni Luvungi ni uko hiriwe. Ibiturika byinshi nibyo biri kuhumvikana.”
Ku ruhande, Ingabo z’u Burundi zizwiho ubufatanye n’iri huriro rya Wazalendo na FARDC mu kurwanya M23. Amakuru avuga ko zifashe nta ruhande zigaragaza ko zirushigikiye, kimwecyo mu minsi ishize hari ukutumvukana hagati y’izi ngabo z’u Burundi na Wazalendo.
Bikavugwa ko bapfaga ibyo kurwanya M23, ni mu gihe izi ngabo z’u Burundi zishinja Wazalendo kugaba ibitero kuri uyu mutwe wa M23 zitabiteguye neza, muri urwo rwego Wazalendo bagatakaza cyane, ndetse kandi ngo bakamburwa n’ibirindiro harimo ko banamburwa n’ intwaro.
Hagataho, iyi mirwano hagati ya Wazalendo na FARDC, ikomeje gutuma umutekano ukomeza kurushaho kuzamba muri ibyo bice. Ndetse kandi n’abaturage bakomeje guhunga, aho amakuru agaragaza ko bari guhungira i Burundi.
Nyamara kandi ngo hari n’abandi bari guhunga berekeza i Baraka, bagakomeza na Tanzania.