U mutwe wa ARC/m23, urashinja Ingabo za leta ya Repubulika ya Demokorasi ya Congo, gutera i bi Bomba mu bice bituwe n’abaturage muri Kalenga na Kirolilwe, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko umuyobozi w’uriya mutwe wa ARC/m23, Bertrand Bisimwa, yabitangaje yavuze ko biriya bisasu byarashwe igihe cyasaha mbili z’igitindo(8:20Am), cyo kuri uy’u wa Gatatu,tariki 22/11/2023.
Bisimwa yagize ati: “Ingabo zacyu za ARC/m23, zirimo gukora ibishoboka byose ngo zirwanye ririya huriro ry’ingabo za Guverinema ya Kinshasa, za zindutse zirasa ibisasu mu bice bituwe n’abaturage muri Kalenga na Kirolilwe.”
Yakomeje agira ati: “Biriya bisasu birimo kuraswa n’ingabo za Kinshasa bigamije gukura abaturage u mutima.”
No kumunsi w’ejo hashize, tariki 21/11/2023, i huriro ry’ingabo za Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo, bokoze biriya bitero mu nkengero z’u mujyi wa Kitshanga aho barimo batera ibisasu bikarwa muri Kitshanga na Kirolilwe. Gusa Ingabo z’u mutwe wa ARC/m23 zaje kurwana kubaturage birangira birukanye ziriya ngabo z’irwanira leta ya Kinshasa, bahungira ahitwa Mweso no mu nkengero zaho.
Imirwaro hagati y’ingabo za RDC n’u mutwe wa M23 uri mubyatunye abakuru b’i bihugu bongera guhurira i Arusha mu Gihgugu ca Tanzania aho barimo kwiga k’u mutekano ukomeje kuzamba M’uburasirazuba bwa RDC.
Nk’uko byavuzwe iriya Nama ngwikaba iza no kwibanda cyane k’umubano wa leta y’u Rwanda na Repubulika ya Demokorasi ya Congo. N’imugihe u mubano w’ibyo bihugu byombi ukomeje kuzamo amakimbirane leta ya Kinshasa ikomeza gushinja Kigali kuba nyiribayazana w’ibibazo biri muri RDC ahanini M’uburasirazuba bw’iki Gihgugu. Kigali yakomeje gutera utwatsi ibi birego hubwo igashinja Kinshasa kunanirwa gukemura ibibazo byabo ndetse no gukorana byahafi n’u mutwe w’itwaje imbunda wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame.
I Nama iri Arusha mu Gihgugu ca Tanzania, yateguwe n’ibihugu by’Afrika y’iburasizuba (EAC), perezida wa RDC byavuzwe ko nawe ya yitabiriye n’ubwo yari mu gikorwa cyo kw’iyamamaza k’umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganijwe kuba tariki 20/12/2023.
Bruce Bahanda.