I Mbarara mu gutegura kunamira Intwari y’i Mulenge bakoze akarusho.
Abanyamulenge batuye i Mbarara mu gihugu cya Uganda barunamira Intwari y’i Mulenge General Rukunda Michel uzwi cyane nka Makanika, muri ubwo buryo bategura ko habanza gukinwa umupira w’amaguru ndetse kandi ku ifoto y’urwibutso bayandikaho amagambo yavuzwe bwa nyuma n’iyi ntwari.
Itangazo ubuyobozi bw’Abanyamulenge buzwi nka Mutualite bwashyize hanze ejo ku wa gatanu tariki ya 11/04/2025, ryibutsa abatuye i Mbarara kwitabira uyu muhango kandi bakazazira ku gihe.
Iri tangazo rigira riti: “Muraho batura Mbarara, nk’uko mu bizi dufite igikorwa cyo kwibuka Gen.Rukunda Makanika ku munsi w’ejo tariki ya 12/04/2025.”
Rikomeza rigira riti: “Turasaba abantu bose kuzitabira ku gihe. Amasaha ni saa tanu zuzuye. Bizabera ku rusengero rwa Daystar Cathedral.”
Ubundi kandi iri tangazo risaba n’imiryango y’aba Banyamulenge batuye muri iki gice cya majy’epfo ya Uganda guhigura imisanzu basabwe, ari nayo ifasha gutegura uyu muhango neza.
Ati: “Imiryango yose irasabwa guhigura imisanzu yasabwe.”
Minembwe Capital News yamenye ko iyi Mutualite iyoboye imiryango y’Abanyamulenge batuye i Mbarara, mu kwibuka cyangwa se kunamira iyi ntwari y’i Mulenge, mbere y’umuhango nyirizina, bateguye ko habanza gukinwa umupira w’amaguru mu rwego rwo kwibuka ko Gen.Makanika nawe yawukinaga.
Bakaba bateguye ko hakina ikipe y’urubyiruko rw’Abanyamulenge batuye i Mbarara n’indi iri buturuke i Nakivale ahasanzwe hatuye Abanyamulenge b’impunzi benshi.
Hejuru y’ibyo, ku ifoto y’urwibutso bayishyizeho inyandiko z’amagambo yagiye avugwa na Gen.Rukunda Makanika, ahanini mu minsi ye yanyuma.
Muri ayo magambo hari ayo yavuze ubwo yari mu muhango wo gusezera bwanyuma, Intwari yamubanjirije afande Mudabari watabarukiye mu Kalingi mu mirwano yahabereye mu mpera z’umwaka ushize wa 2024.
Icyo gihe yagize ati: “Tugomba gupfa, kuko tudapfuye ntagakiza kozaboneka i mulenge.”
Hari ahandi yagize ati: “Tuzarwana nk’amadubu kugira ngo turengere iwacu.”
Muri ubwo buryo, Abanye-Mbarara ku ifoto y’urwibutso bayishyizeho aya magambo: “Idubu, Imulenge, Duharanire uburenganzira bwacu ubudatuza.”
Tubibutsa ko Intwari y’i Mulenge, General Rukunda Michel Makanika, yatabarutse ku ya 19/02/2025. Akaba yaratabarukiye i Gakangala mu Minembwe, aho yarafite icyicaro kigamije gukumira ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za Congo zagabaga ku baturage umunsi ku wundi.
Itangazo umutwe wa Twirwaneho washyize hanze icyo gihe, wagaragaje ko yishwe n’igitero cya drone yaje iturutse i kisangani ahari icyicaro gikuru cya zone ya gatatu y’ingabo za Congo. Icyo cyicyaro kikaba gikuriwe na Lt.Gen.Pacifique Masunzu.
Hari amakuru avuga ko Masunzu mu gushyira imbaraga nyinshi mu kwica benewabo, abikora mu rwego rwo kugira ngo Leta y’i Kinshasa imugirire icyizere, ngo akaba ari nabyo byagiye bituma azamurirwa amapeti.
Kuko ubwo yahabwaga irya Maj.Gen. ni uko yari yahakanye ko nta Banyamulenge baguye mu Gatumba mu mwaka wa 2004. Ni mu gihe Ingabo za Congo n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’iy’u Burundi arizo zashyizwe mu majwi gukora ubwo bwicanyi.