I Mirimba byakaze, FARDC na FDNB batakambiye Wazalendo irabarasa.
Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zizwi nka FARDC n’iz’u Burundi arizo FDNB, nyuma y’aho zerekeje i Mirimba muri teritware ya Fizi gukangurira Abapfulelo kongera kugaba ibitero ku Banyamulenge, aba bapfulelo babyanze, niko guhita basubiranamo bararasana hapafa abasirikare ba Leta ya Congo babiri.
Bikubiye mu butumwa bwanditse umwe uherereye muri ibyo bice yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News kuri uyu wa gatanu tariki ya 05/07/2025.
Ubutumwa yaduhaye bugira buti: “Kuri uyu wa gatanu FARDC n’abasirikare b’u Burundi bageze i Mirimba gusaba Abapfulelo gufatikanya na bo kongera kugaba ibitero mu Rugezi. Abapfulelo barabyanga, bahita barasana.”
Bugira kandi buti: “Hapfuye abasirikare babiri ba FARDC, naho muri Wazalendo hapfa umwe, undi arakomereka.”
Bivugwa ko Abapfulelo babwiye Ingabo z’u Burundi n’iza FARDC ko intambara bashoye ku Banyamulenge kuva mu 2017 kugeza ubu, ntacyo yabagejejeho, ahubwo ko yagiye ibamaraho ababo.
I Mirimba habereye iryo subiranamo hagati y’uruhande rurwanirira Leta ya Congo, hasanzwe hazwi nk’indiri ikomeye ya ririya huriro ry’Ingabo za RDC cyane cyane kuri Wazalendo na FDLR.
Minembwe Capital News Ntirabasha kugenzura neza ko aba bapfulelo b’i Mirimba batazasubira kongera kurwanya Abanyamulenge cyangwa umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho. Icyo twabashe kumenya gusa ni uko igisubizo bahaye izi ngabo za FARDC n’iz’u Burundi zabasabye gutanga abasore baja kongera kugaba ibitero kuri iriya mitwe irwanirira Abanyamulenge, nk’uko bahoraga babikora barabyanga.
Igisubizo babahaye nk’uko twabibwiwe kigira kiti: “Ntarwo turiho. Ubundi se ibyo twagezeho n’ibihe mu myaka icyenda tumaze tubarwanya?”
Ku rundi ruhande, biravugwa ko hari ibitero byateguwe kugabwa mu mihana ituwe n’Abanyamulenge yo muri Minembwe, aho ababigaba binutse i Baraka, abandi bakaba baturutse ku Ndondo ya Bijombo. Ibyo bice abo banzi baturutsemo bigenzurwa n’iri huriro ry’Ingabo za Congo.
Ndetse aya makuru akomeza avuga ko kuri “Point Zero” ahahanamiye centre ya Minembwe, hagomangiye Ingabo nyinshi zo muri izo zavuye ku Ndondo ya Bijombo n’i Baraka.
Ibitero ku Banyamulenge byatangiye kubagabwaho mu ntangiriro z’umwaka wa 2017. Ni bitero amakuru avuga ko byagize ibyo byangiza kuko byasenye imihana yabo imwe ubundi kandi binyagirwamo n’Inka zabo zibarirwa mu bihumbi amagana.
Ababagabaho ibyo bitero n’i ngabo za RDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR irimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.