• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 16, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

I Mulenge: Herekanwe imbunda iheruka gufatwa ibabaza Wazalendo.

minebwenews by minebwenews
June 10, 2025
in Conflict & Security
0
I Mulenge: Herekanwe imbunda iheruka gufatwa ibabaza Wazalendo.
107
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Mulenge: Herekanwe imbunda iheruka gufatwa ibabaza Wazalendo.

You might also like

Kinshasa humvikanye urusaku rw’imbunda z’irimo nini havugwa n’impamvu yarwo

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b’aho bakomeje kwicwa

Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

Imbunda yo mu bwoko bwa Mashin Gun zo mu bwoko bushya, iyo Twirwaneho iheruka kwambura ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu ciswe Wazalendo, mu gitero iri huriro risanzwe rifatikanya n’Ingabo za Congo kurwanya umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, herekanwe ifoto yayo, aho yarifitwe n’umukomanda wo muri uyu mutwe wa Twirwaneho.

Ni mu butumwa bw’amashusho Minembwe Capital News yahawe n’abamwe mu barwanyi b’uyu mutwe wa Twirwaneho baherereye mu Rurambo aho bafatiye iyi mbunda mu gitero bari bagabweho na Wazalendo.

Ubutumwa baduhaye buherekeza ifoto igaragaza iriya mbunda bugira buti: “Iki gikoresho n’icyo twafashe mu gitero twakubwiraga giheruka kutugabwaho.”

Ubutumwa bwabo bukomeza bugira buti: “Iyi twayifashe bitatugoye. Igitangaje yarimo irasishwa n’umukomanda wari uyoboye icyo gitero, yanagikomerekeyemo, ariko yaje kugwa mu bitaro.”

Ifoto yerekana iyi mbunda igaragaza umukomando wo muri Twirwaneho ayikandagijeho ukuguru kwe kw’ibumuso.

Mu byumweru bitatu bishize ni bwo aha mu Rurambo, Wazalendo bahagabye igitero, bikarangira Twirwaneho yakigabweho ibambuye iriya ntwaro iri muzikaze ku ntambara yo k’ubutaka, ndetse kandi ikibaheramo n’isomo rikomeye, kuko kuva icyo gihe nta kindi gitero kirongera kugabwa muri aka gace, mu gihe mbere yabwo ibitero bya Wazalendo byakagabwamo byari umusubirizo.

Nyuma y’ifatwa ry’iyi ntwaro, amakuru avuga ko Wazalendo bahise bata ibirindiro byabo bitatu bahungira mu mashyamba ari mu ntera ndende uvuye muri iki gice cya Rurambo. Ibirindiro bataye hari ibyari mu Majaga, Nyankware n’ibyari ahitwa Mumazi.

Hejuru y’ibyo, umukomando wari uyoboye iki gitero cya fatiwemo iriya ntwaro iri muzikomeye ya Mashin Gun, General Rukemata yakirasiwemo, azagupfira mu bitaro by’i Lemera yari yajanwemo kuvurirwamo.

Si jenerali Rukemata wapfuye wenyine muri icyo gitero, ahubwo mbere yuko araswa hari habanje kuraswa abarwanyi be benshi barapfa, barimo n’abamurindaga.

Mugusoza iyi nkuru, turabibutsa ko iyi mbunda yafatiwe ku musozi wa Majaga, nk’uko twari twabivuze mu nkuru ya mbere itaragagaje ifoto y’iyi ntwaro.

Tags: Mashin GunRurambo
Share43Tweet27Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Kinshasa humvikanye urusaku rw’imbunda z’irimo nini havugwa n’impamvu yarwo

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Kinshasa humvikanye urusaku rw’imbunda z’irimo nini havugwa n’impamvu yarwo

I Kinshasa humvikanye urusaku rw'imbunda z'irimo nini havugwa n'impamvu yarwo Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'igipolisi cya yo, byahanganye n'abajura bateye Bank, hakoreshwa intwaro ziremereye n'izoroheje....

Read moreDetails

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b’aho bakomeje kwicwa

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b'aho bakomeje kwicwa Umutwe wa ADF ukomeje kuzahaza abaturage b'aho ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ritarabohoza muri teritware ya Lubero mu ntara ya...

Read moreDetails

Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

Iby'ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, iwe na bamushyigikiye bashyinze ihuriro rishya rifite intego yo gukiza iki gihugu cyabo....

Read moreDetails

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Amatsinda abiri yo muri Wazalendo yumvanye iminsi muri Kivu y’Epfo benshi muri bo babigwamo

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze Imitwe ibiri ya Wazalendo isanzwe ifatanya n'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, yasubiranyemo...

Read moreDetails

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Abasirikare babaga ku Kavumu mu Bibogobogo bahakuwe

Umutwe ufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP, wahinduye intwaro ucakirana na yo karahava Abarwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo basanzwe bafatanya n'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo guhangana...

Read moreDetails
Next Post
Uwise perezida Museveni Imana yamaganwe.

Uwise perezida Museveni Imana yamaganwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?