I Mulenge hiriwe ituze, gusa ku Ndondo niho Ingabo z’u Burundi ziri guteza akajagari
I Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo biravugwa ko hiriwe ituze, usibye ko ku Ndondo ya Bijombo Ingabo z’u Burundi zikorera yo zikomeje kuhateza akajagari, nyuma y’aho zishyinze amaka mu mihana ituwe n’Abanyamulenge.
Ibice byiriwemo ituze kuri uyu wa gatanu tariki ya 05/09/2025, ni Rugezi, Minembwe na Mikenke ndetse n’inkengero zo muri ibi bice.
Bitandukanye n’iminsi ishize kuko kuva ku wa mbere, ibi bice byagiye biberamo imirwano ikomeye, aho ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa, zirimo FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo zagiye zibigabamo ibitero ahari ibirindiro bya MRDP-Twirwaneho n’ahatuye Abanyamulenge.
Ariko uyu munsi ibi bice byiriwemo amahoro, nk’uko amakuru dukesha abariyo abivuga, bagize bati: “Rugezi, muri za nkengero za centre ya Minembwe, na Mikenke izuba rirenze hatavugiye imbunda. Ntibisanzwe, kuko umunsi ku wundi harategwaga.”
Ku rundi ruhande mu Mikenke umutwe wa Twirwaneho wahakiririye abashitsi, abo uheruka kwakira vuba, binavugwa ko wabazimanye Inka. Ni abashitsi amakuru akomeza avuga ko bahageze baturutse i Bukavu, ariko ko babanje gutinda mu mayira yo mu bice by’i Uvira no muri Mwenga. Gusa, nta byinshi byavuzwe kuri aba bashitsi, ariko ni abaje gutabara Abanyamulenge bagize igihe mu kaga ko kugabwaho ibitero by’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta. Ibi bikaba byishimiwe cyane n’Abanyamulenge benshi.
Umwe yabwiye Minembwe Capital News ati: “Kubera ituze ryiriweho, mu Mikenke Twirwaneho yahise yakira babashitsi baje kudutabara. Babagiye Inka. Ubu dufite ibyishimo bivanze n’umunezero mwinshi cyane.”
Undi yagize ati: “FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo batatwishe tutarabona ubutabazi, kuri ubu ntiboba bakidushoboye piii. Ubu Imana yatworereje abatabazi. Abanzi tuzabarya nk’imitsima.”
Nubwo mu Minembwe na Mikenke bafite amahoro, ariko ku Ndondo ya Bijombo ho siko biri, kuko ubu ingabo z’u Burundi ziri kuhateza akajagari.
Amakuru ava yo akavuga ko ziriya ngabo ziri gushyinga amaka mu mihana hagati y’aba Banyamulenge.
Ubuhamya bugira buti: “Ikambi yazo imwe bayishyize kw’Irango, mu gice kigana mu Kanyaga, Gahuna no ku Kiziba.”
Bukomeza buti: “I Ndondo bayujuje amaka, biteye impungenge si no kubwira. Kandi twe biduteye ubwoba bwinshi.”
Si yo mihana yonyine yashyinzwemo amaka, ahubwo hari n’ibindi bice byayashyinzwemo nka Bijombo centre, Kirumba, Mitamba, Murambya n’ahandi.
Tubibutsa ko iki gice cy’i Ndondo ya Bijombo hafi ya cyose gisanzwe kibarizwa muri teritware ya Uvira, kiracyagenzurwa n’uru ruhande rwa Leta.
Hagataho, abaturage bahatuye bafite umutekano muke, kimwe n’abandi batuye mu bice bikigenzurwa na Leta nko mu mujyi wa Uvira, Baraka, Bibogobogo n’ahandi.