• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, April 6, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

I Mulenge: Mu Munsi Umwe, FARDC n’Ingabo z’u Burundi Zakubitiwe mu Bice Byinshi

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
April 6, 2026
in Conflict & Security
0
Ibitero Bikomeye by’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC byibasiye Abaturage b’i Ndondo
70
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Mulenge: Mu Munsi Umwe, FARDC n’Ingabo z’u Burundi Zakubitiwe mu Bice Byinshi

You might also like

Amoko na Politiki muri RDC: Uko “Ikibazo cy’Abaluba” Kigaragaza Intege nke z’Ubutegetsi

Perezida Tshisekedi Yongeye Gutanga Amagambo Akanganye ku Ntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC

“A History of Suffering and Isolation: An In-Depth Analysis of the Challenges Facing the Banyamulenge”

Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru aturuka mu nzego zegereye aho imirwano ibera aragaragaza ko umutwe wa MRDP–Twirwaneho, kuri uyu wa Mbere tariki ya 06/04/2026, wakubise bikomeye ingabo za Leta (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo, barimo n’ingabo z’u Burundi, ubasigira igihombo gikomeye cy’ibikoresho n’abasirikare.

Amakuru yizewe yatanzwe n’umwe mu basirikare ba MRDP–Twirwaneho ukorera mu misozi miremire y’i Mulenge, utifuje ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano, yemeje ko kuri uyu munsi habaye imirwano ikomeye mu bice bitatu by’ingenzi, aho FARDC n’ingabo z’u Burundi zakubitiwe bikomeye.

Mu gace ka Kajembwe gaherereye ku Ndondo, muri grupema ya Bijombo, teritwari ya Uvira, uyu mutangabuhamya yavuze ko FARDC n’ingabo z’u Burundi zagabye igitero mu masaha y’igitondo, ariko zaje gusubizwa inyuma mu buryo bukomeye. Yagize ati:
“Bateye, ariko bahise batsindwa mu buryo bugaragara. Twabambuye ibikoresho byinshi bya gisirikare birimo imbunda ziremereye n’amasasu menshi, maze basubira inyuma bafite igihombo gikomeye.”

Iyo mirwano, nk’uko yakomeje abivuga, yatangiye ahagana saa tanu za mu gitondo zija gushyira hafi saa sita z’amanywa, aho ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo basubiye inyuma mu kajagari.

Si aho gusa, kuko no mu gace ka Kuwimiko kari mu nkengero za centre ya Minembwe muri teritwari ya Fizi, habereye indi mirwano ikomeye. Uwo musirikare yavuze ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bagabye igitero ariko bagasubizwa inyuma vuba, bagatatana mu bihuru no mu bisambu nyuma yo kuraswaho amasasu menshi.

Yagize ati:
“Twabavunderejemo amasasu ku buryo bahise batatana; bamwe bahungira mu bihuru, abandi mu bisambu. Byari ibihe bikomeye kuri bo.”

Ibi bitero bibaye bikurikira indi mirwano yabereye i Gakenke mu masaha ya mbere y’igitondo, aho na ho FARDC n’ingabo z’u Burundi zahaburiye imbaraga n’ubwo yo yamaze igihe gito cyane. Amakuru yemeza ko iyo mirwano yahitanye abasirikare benshi ndetse ikanabasigira ibikomere bikomeye.

Akarere ka Minembwe n’utundi duce two mu misozi miremire y’i Mulenge kamaze igihe kirekire karangwa n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye. MRDP–Twirwaneho ni umwe mu mitwe yirwanaho iharanira kurinda abaturage b’Abanyamulenge, bamaze igihe bahura n’ibibazo by’umutekano muke n’ihohoterwa rishingiye ku moko n’ubutaka.

Ku rundi ruhande, FARDC ikorana n’ingabo z’u Burundi n’indi mitwe irimo FDLR na Wazalendo n’Imbonerakure, ndetse n’ingabo z’ibihugu by’inshuti, mu bikorwa ahanini byibasira Abanyamulenge, ibintu byakomeje kongera ubukana bw’imirwano muri aka karere.

Ibitero byabaye kuri uyu munsi bigaragaza ko MRDP–Twirwaneho ikomeje kugira imbaraga mu misozi miremire, aho ifite ubumenyi bw’aho ikorera ndetse n’ubushobozi bwo guhangana n’ingabo zisanzwe. Gutsindwa kwa FARDC n’ingabo z’u Burundi muri utu duce dutandukanye mu gihe gito bishobora gusobanura intege nke mu migambi ya gisirikare cyangwa kudahabwa amakuru ahagije mbere yo kugaba ibitero.

Ku baturage b’aka karere, ibi bikorwa by’intambara bikomeje kubashyira mu kaga gakomeye, kuko akenshi ari bo bahura n’ingaruka zirimo kwimurwa, kubura ibiribwa n’umutekano muke.

Mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu bice bya Minembwe n’i Ndondo, biragaragara ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo gikomeje kuba ingorabahizi isaba ibisubizo bya politiki n’ibya dipolomasi birambye, aho gukomeza kwishingikiriza ku mbaraga za gisirikare zonyine.

Ibi bitero biherutse kuba bishimangira ko, nubwo ibikorwa bya gisirikare bikomeje, nta kimenyetso gifatika kiragaragaza ko amahoro ari hafi kugaruka muri aka karere kamaze imyaka myinshi karazahajwe n’amakimbirane.

Tags: BakubisweFardcI NdondoMinembweMRDP-TWIRWANEHO
Share28Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Amoko na Politiki muri RDC: Uko “Ikibazo cy’Abaluba” Kigaragaza Intege nke z’Ubutegetsi

by Bahanda Bruce
April 6, 2026
0
Amoko na Politiki muri RDC: Uko “Ikibazo cy’Abaluba” Kigaragaza Intege nke z’Ubutegetsi

Amoko na Politiki muri RDC: Uko “Ikibazo cy’Abaluba” Kigaragaza Intege nke z’Ubutegetsi Ikiganiro cyatejwe n’umunyapolitiki Tata Nlongi Bia Titudes ku birebana n’icyiswe “ikibazo cy’Abaluba” mu gihugu cya Repubulika...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi Yongeye Gutanga Amagambo Akanganye ku Ntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC

by Bahanda Bruce
April 6, 2026
0
Perezida Tshisekedi Yongeye Gutanga Amagambo Akanganye ku Ntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC

Perezida Tshisekedi Yongeye Gutanga Amagambo Akanganye ku Ntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ikomeje guhangana n’umutekano muke mu burasirazuba bwayo,...

Read moreDetails

“A History of Suffering and Isolation: An In-Depth Analysis of the Challenges Facing the Banyamulenge”

by Bahanda Bruce
April 6, 2026
0
“A History of Suffering and Isolation: An In-Depth Analysis of the Challenges Facing the Banyamulenge”

“A History of Suffering and Isolation: An In-Depth Analysis of the Challenges Facing the Banyamulenge” In a detailed analysis conducted by analyst Girinka Kabare William, he revisits the...

Read moreDetails

“Amateka y’Akababaro n’Ubwigunge: Isesengura ryimbitse ku bibazo byugarije Abanyamulenge”

by Bahanda Bruce
April 6, 2026
0
FARDC and Burundian Forces in a Major Plan to Reshape the Mulenge Region and Retake Minembwe

“Amateka y’Akababaro n’Ubwigunge: Isesengura ryimbitse ku bibazo byugarije Abanyamulenge” Mu isesengura ryimbitse ryakozwe n’umusesenguzi Girinka Kabare William, yagarutse ku mateka maremare y’ibibazo byugarije Abanyamulenge, by’umwihariko ashingira ku ruhare...

Read moreDetails

Gakenke: FARDC n’Ingabo z’u Burundi Bakubiswe Bikomeye na MRDP-Twirwaneho mu Mirwano Yamaze Akanya Kangana nko Guhumbya no Guhumura

by Bahanda Bruce
April 6, 2026
0
Gakenke: FARDC n’Ingabo z’u Burundi Bakubiswe Bikomeye na MRDP-Twirwaneho mu Mirwano Yamaze Akanya Kangana nko Guhumbya no Guhumura

Gakenke: FARDC n'Ingabo z'u Burundi Bakubiswe Bikomeye na MRDP-Twirwaneho mu Mirwano Yamaze Akanya Kangana nko Guhumbya no Guhumura Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 06/04/2026,...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Tshisekedi Yongeye Gutanga Amagambo Akanganye ku Ntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC

Perezida Tshisekedi Yongeye Gutanga Amagambo Akanganye ku Ntambara iri mu Burasirazuba bwa RDC

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?