• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

I Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo haramukiye imirwano ikomeye.

minebwenews by minebwenews
April 12, 2025
in Conflict & Security
0
Minembwe Under Siege: Two Territories Attacked by FARDC, Mai Mai, FDLR
82
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo haramukiye imirwano ikomeye.

You might also like

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryazindutse rigaba ibitero mu nkengero za centre ya Minembwe, abarwanyi bo mu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo( AFC), babisubiza inyuma.

Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo abarwanyi bo mu mutwe wa M23 basesekaye mu Minembwe, aho baje gufatikanya n’abo muri Twirwaneho kurwanya ihuriro ry’ingabo za Congo rigaba ibitero ku Banyamulenge bigamije kubarimbura no kubangaza, nk’uko Abanyamulenge bagiye babisobanura.

Kuva aho abo barwanyi bagereye muri iki gice cya Minembwe, bamaze kurwana intambara nyinshi, zirimo izo barwanye mu Mikenke, Mukoko, Rusuku, Gahwela na Rugezi.

Amakuru avuga ko aho barwanaga hose, byarangiraga bahigaruriye, gusa bakagira aho bivana nta mirwano ibaye nka Rusuku no kwa Mulima, ariko ahandi baracyahagenzura harimo igice cya Rugezi cyose n’inkengero zacyo ndetse na Gahwela haherereye mu majy’epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12/04/2025, ihuriro ry’ingabo za Congo ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi, na Wazalendo ryagabye ibitero bikomeje kuri iyi mitwe ibiri irwanirira Abanyamulenge mu bice bya Nyamurombwe n’ahandi hafi aho, ariko nk’uko amakuru akomeza abivuga, iyi mitwe yabashe ku bisubiza inyuma.

Ndetse bivugwa ko M23 na Twirwaneho birukanye iri huriro ry’ingabo za Congo barigeza mu Kabanju hahereye mu Lelenge muri Fizi ahari ibirindiro byaryo bikomeye, ari naho iri huriro ryaturutse rigaba ibyo bitero ku Banyamulenge. Maze ngo iyi mitwe ibiri irwanirira aba Banyamulenge ibiha inkongi y’umuriro.

Amakuru agira ati: “Kabanju yahindutse umuriro. Ahari ibirindiro bikomeye by’ihuriro ry’Ingabo za Congo.”

Nyamara kandi, amakuru ababaje ku Banyamulenge, avuga ko iri huriro ry’ingabo za Congo ryaraye rinyaze Inka z’abo mu nche za Gahwela ahari ibiroro by’inka zabo.

Minembwe Capital News yamenye ko zanyazwe igihe c’isaha z’urukerera rwo kuri uyu wa gatandatu. Usibye ko nta mubare wazo uramenyekana neza, ariko bivugwa ko zibarirwa mu mirongo.

Ibitero iri huriro ry’ingabo za Congo ryagabye uyu munsi mu bice by’i Nyamulombwe, bije bikurikira ibindi ryagabye ku wa kane tariki ya 10/04/2025, mu Gahwela, Kivumu no kwa Sekaganda.

Gusa, Twirwaneho na M23, byabisubije inyuma, nk’uko n’uyu munsi ikomeje kubisubiza inyuma.

Hagataho, centre ya Minembwe n’ibindi bice bya komine ya Minembwe byinshi, biragenzurwa na Twirwaneho na M23.

Tubibutsa ko Twirwaneho yafashe komine ya Minembwe ku ya 21/02/2025, nyuma y’imirwano ikomeye yasize ingabo za Congo n’abambari bayo bahunze muri iki gice.

Tags: I MulengeIbiteroM23NyamurombweTwirwanaho
Share33Tweet21Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y'urupfu n'umupfumu Brigadier General Olivier Gasita woherejwe na perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo...

Read moreDetails

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyatangaje ko nubwo gikorana na Wazalendo, kidafite ububasha bwo kuyigenzura kandi ko yahawe intwaro na...

Read moreDetails

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda Bibogo Simiyoni n'umwe mu bagabo b'intwari babayeho mu Banyamulenge, kandi banarwanye n'intambara ziremereye i Mulenge...

Read moreDetails

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge. Byishimo Patrick, who is in the hills of Mulenge, explained that the Congolese...

Read moreDetails

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n'Ingabo z'u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside Byishimo Patrick uherereye mu misozi y'i Mulenge yasobanuye ko Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails
Next Post
Government Forces Launch Major Assault on AFC/M23 Near Goma

Government Forces Launch Major Assault on AFC/M23 Near Goma

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?