I Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo haramukiye imirwano ikomeye.
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryazindutse rigaba ibitero mu nkengero za centre ya Minembwe, abarwanyi bo mu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo( AFC), babisubiza inyuma.
Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo abarwanyi bo mu mutwe wa M23 basesekaye mu Minembwe, aho baje gufatikanya n’abo muri Twirwaneho kurwanya ihuriro ry’ingabo za Congo rigaba ibitero ku Banyamulenge bigamije kubarimbura no kubangaza, nk’uko Abanyamulenge bagiye babisobanura.
Kuva aho abo barwanyi bagereye muri iki gice cya Minembwe, bamaze kurwana intambara nyinshi, zirimo izo barwanye mu Mikenke, Mukoko, Rusuku, Gahwela na Rugezi.
Amakuru avuga ko aho barwanaga hose, byarangiraga bahigaruriye, gusa bakagira aho bivana nta mirwano ibaye nka Rusuku no kwa Mulima, ariko ahandi baracyahagenzura harimo igice cya Rugezi cyose n’inkengero zacyo ndetse na Gahwela haherereye mu majy’epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12/04/2025, ihuriro ry’ingabo za Congo ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi, na Wazalendo ryagabye ibitero bikomeje kuri iyi mitwe ibiri irwanirira Abanyamulenge mu bice bya Nyamurombwe n’ahandi hafi aho, ariko nk’uko amakuru akomeza abivuga, iyi mitwe yabashe ku bisubiza inyuma.
Ndetse bivugwa ko M23 na Twirwaneho birukanye iri huriro ry’ingabo za Congo barigeza mu Kabanju hahereye mu Lelenge muri Fizi ahari ibirindiro byaryo bikomeye, ari naho iri huriro ryaturutse rigaba ibyo bitero ku Banyamulenge. Maze ngo iyi mitwe ibiri irwanirira aba Banyamulenge ibiha inkongi y’umuriro.
Amakuru agira ati: “Kabanju yahindutse umuriro. Ahari ibirindiro bikomeye by’ihuriro ry’Ingabo za Congo.”
Nyamara kandi, amakuru ababaje ku Banyamulenge, avuga ko iri huriro ry’ingabo za Congo ryaraye rinyaze Inka z’abo mu nche za Gahwela ahari ibiroro by’inka zabo.
Minembwe Capital News yamenye ko zanyazwe igihe c’isaha z’urukerera rwo kuri uyu wa gatandatu. Usibye ko nta mubare wazo uramenyekana neza, ariko bivugwa ko zibarirwa mu mirongo.
Ibitero iri huriro ry’ingabo za Congo ryagabye uyu munsi mu bice by’i Nyamulombwe, bije bikurikira ibindi ryagabye ku wa kane tariki ya 10/04/2025, mu Gahwela, Kivumu no kwa Sekaganda.
Gusa, Twirwaneho na M23, byabisubije inyuma, nk’uko n’uyu munsi ikomeje kubisubiza inyuma.
Hagataho, centre ya Minembwe n’ibindi bice bya komine ya Minembwe byinshi, biragenzurwa na Twirwaneho na M23.
Tubibutsa ko Twirwaneho yafashe komine ya Minembwe ku ya 21/02/2025, nyuma y’imirwano ikomeye yasize ingabo za Congo n’abambari bayo bahunze muri iki gice.