I Mweso amazu abarirwa mu mirongo yahiye ahinduka umuyonga.
Amazu ma kumyabiri yo mu gace ka Mweso ho muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yahiye arakongoka, nk’uko sosiyete sivile yo muri ibyo bice ibivuga.
Aya mazu yafashwe n’inkongi y’umuriro igihe c’isaha z’igitondo cy’ejo hashize, itariki ya 21/11/2024.
Sosiyete sivile yashyize hanze aya makuru bwa mbere yanatangaje ko inkomoko y’iyi nkongi y’umuriro itaramenyekana kugeza ubu.
Ivuga ko amaduka n’ibintu byinshi byagaciro byahiye birakongoka.
Mu busanzwe uyu mujyi wa Mweso ugenzurwa n’igisirikare cya M23 gisanzwe kiyobowe na Maj Gen Sultan Makenga. Ariko ntacyo ubuyobozi bw’uyu mutwe burabivugaho.
Nyuma y’iyi nkongi y’umuriro yadutse muri Mweso, abaturage benshi bahise bahunga, nk’uko amakuru atandukanye akomeza avuga.