I Nakivale gahunda uko izaba iteye mu kw’ibuka ku nshuro ya 20, Abanyamulenge baguye mu Gatumba, byashizwe hanze.
Ku Banyamulenge baturiye i Nakivale mu Gihugu cya UGANDA umunsi wo kw’ibuka nyirizina bizaba ku wa Kabiri tariki ya 13/08/2024, nk’uko byagarajwe n’ubutumwa bw’amashusho Mutualite iyobowe na John Musore yashize hanze.
Abantu 165 nibo Banyamulenge baguye mu Gatumba mu gihugu cy’u Burundi, bishwe na FNL ya Agatho Rwasa. Muri aba bishwe barimo abagabo bakuru, abato, abasore, inkumi n’abagore. Bapfuye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishira ku itariki ya 13/08/2004.
Mu kubibuka hibukwa n’abandi Banyamulenge biciwe i Kabera, Gatongo, Kirumba n’ahandi. Aba bose bishwe mu bihe bitandukanye kandi bicwaga bazira ubwoko bwabo bw’Abanyamulenge (Tutsi).
Mu gihe ku Isi hose Abanyamulenge n’inshuti zabo bazibuka abo Banyamulenge bishwe bazira ubwoko bwabo, i Nakivale mu Gihugu cya Repubulika ya Uganda gahunda uko izaba iteye yashizwe hanze aho uwo muhango uzaba uyobowe na Reverend Joseph Mwumvirwa mu gihe Bishop Lewis Muhoza azaba ari umuvugabutumwa ukomeye muri uwo muhango.
Ubu butumwa bw’amashusho bunagaragaza ko Nyanduhura we azaba ari umutangabuhamya, dore ko ari mubarokotse ubwo bwicanyi bwabaye mu Gatumba, naho bwana Boniface Mubembe akazaba ari we MC mu gihe Muforomyi azaba ari umuganga ubikurikiranira hafi mu rwego rwo kwita kubuzima bwabazitabira uwo muhango.
Abandi bazahabwa ijambo muri uyu muhango, hari Alexis Mutebutsi uzava i Mbarara ndetse na Musore John perezida wa Mutualite Banyamulenge Nakivale ari nawe uhagarariye uyu muhango wose.
Sibyo byonyine bizakorwa kuko hazerekanwa na Filime igaragaza uburyo Abanyamulenge baguye mu Gatumba bishwe, ni mu gihe bamwe batemaguwe abandi batwikirwa mu mazu ndetse abandi bararaswa. Ikindi kandi hazacanwa na Bouji nk’urumuri rwejo hazaza ku Banyamulenge basizwe.
Tubibutsa ko uyu muhango wo kw’ibuka Abanyamulenge baguye mu Gatumba muri Nakivale, uzabera ku itorero rya New Jerusalem ryo kwa Reverend Joseph Mwumvirwa, iryahoze ryitwa Daystar.
MCN.