I Arusha muri Tanzania, kuri uyu wa Kane, tariki ya 23/11/2023, hatangijwe i Nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba(EAC).
Imwe mu ngingo ziri kuganirwaho muriyo Nama, ni jyanye no kwihaza mu biribwa ku batuye aka Karere ndetse n’ibijyanye n’ihindagurika ry’ikirere.
Iy’i Nama yitabiriwe na Perezida Samia Hassan wa Tanzania, Wiliam Ruto wa Kenya, Ndayishimiye Evaliste unayoboye akarere muri iki gihe , Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda,Dr Eduard Ngirente.
Hari kandi abahagarariye abakuru b’ibibihugu bya Uganda, Republika ya Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda,Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko u Rwanda rwashize imbaraga mu buhinzi butangiza ikirere.
Yagize ati “U Rwanda rwiyemeje gukoresha imbaraga mu buhinzi butangiza ikirere no gutera inkunga akarere mu guhangana n’ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’umutekano w’ibiribwa,”
Perezida wa Tanzania wakiriye iy’i Nama we avuga ko igihe kigeza abanyafrika bakishakamo ibisubizo mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, badategereje inkunga y’amahanga.
Ati ”Abanyafrika dutegereza inkunga zivuye hanze, twarakererewe gutekereza gutyo. Rero igihe kirageze dushyireho uruhare rwacu n’ubutunzi bwacu mu kurengera ibidukikije.”
Perezida wa Kenya,Wiliam Ruto we yagaragaje ko igihugu cye cyashyize imbaraga mu kurengera ibidukikije..
Perezida Ndayishimiye w’UBurundi yagize ati: “Tugomba kuza ku ruhembe no gutanga igisubizo kirambye mu kurengera ibidukikije no kwihaza mu biribwa.”
Iy’i Nama n’iy’iminsi ibiri biteganyijwe ko izaganirwamo n’izindi ngingo zireba akarere harimo nokurebera hamwe u mutekano w’uburasirazuba.
Bruce Bahanda.