Umwana w’umukobwa w’imyaka 17 yishwe atwitswe.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 21/08/2023, saa 8:10Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Gatandatu Abagizi ba nabi bishe umwana w’umukobwa w’imyaka 17 ba mutwitse, ubu bugize bwanabi bwabereye mugace ka Panzi homu mujyi mu Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Democrasi ya Congo.
Mu makuru yatangajwe na Radio Okapi avuga ko uyu mukobwa yazize ijerikani ya peteroli yari afite ubwo yari agiye ku rusengero, bakeka ko ari we uherutse gutwika amazu agera kuri 50 muri uyu mujyi.
David Cikuru uyobora sosiyete sivile muri aka gace yasobanuye ko ubwo yamenyaga ko agatsiko k’Abanyekongo bari barakaye kari gutwika uyu mukobwa, yahamagaye abasirikare n’abapolisi ngo batabare, ariko ubwo bahageraga basanga yamaze gupfa.
Yagize ati: “Icyatubabaje ni uko twamenyesheje Polisi ko itabare, ariko ubwo ku bw’ibyago, umuyobozi wa Quartier yazanye n’abasirikare n’abapolisi ubwo uyu mukobwa yari yamaze gupfa.”
Uyu mukobwa yari imfubyi kuko nta nyina cyangwa se yari afite.