I Uvira inzego z’umutekano ziravugwamo ubushamirane bukaze.
Amakuru aturuka i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko inzego z’umutekano zavutsemo amakimbirane akomeye ashobora gutuma haba intambara muri iki gice.
Ni umwuka mubi watangiye kuvugwa kuva hirya y’ejo ku cyumweru tariki ya 06/04/2025, aho uri hagati y’abasirikare n’abapolisi ndetse na Wazalendo.
Uyu mwuka mubi, nk’uko aya makuru abivuga wavuye ku mafaranga izi nzego z’umutekano zirihisha mu mihanda n’ahandi ziba zarashyinze amabariyeri.
N’imvururu ahanini zatangiriye ku basirikare n’abapolisi bari i Kamvimvira no kuri Mulongwe aho barihishyiriza ayo mafaranga, nk’uko amakuru akomeza abivuga.
Amakuru agira ati: “Wasi wasi ikomeje kwiyongera, hano i Kamvimvira no kuri Mulongwe. Umwuka mubi uva ku mafaranga abasirikare, Wazalendo n’abapolisi bari hisha ku mabariyeri no mu mihanda.”
Aya makuru akomeza avuga ko nubwo batarwanye kuri uyu wa kabiri nk’uko babigaragazaga, ariko ko mu gihe byakomeza uko bimeze hagati yaziriya mpande kwari zitatu, bizatinda ariko bazarwana.
Ati: “Ntabwo barwanye none, ariko bigaragara ko bazatinda ariko bakarwana mu gihe bakomeza uko bameze.”
Ejo ku wa mbere ni bwo minisitiri w’ingabo za Congo (Fardc), Guy Kabombo Muviamvita yageze aha i Uvira, akaba yarahageze avuye i Bujumbura, nyuma yokuva i Kinshasa.
Ikiganiro yahaye abaturage batuye iki gice, yababwiye ko uruzinduko arimo rugamije gukemura ibibazo by’ugarije abanya-Uvira, harimo n’ikibazo cya Wazalendo.
Yavuze ko ifaranga Leta igenera Wazalendo zahindutse business z’abanyapolitiki babi, ariko abizeza ko icyo kibazo kimaze kubonerwa umuti.
Ndetse kandi avuga ko Wazalendo bagiye kuzajya bahemberwa kuri Bank nk’uko abasirikare n’abapolisi nabo baheruka kuzihafatira, nubwo byabaye gusa kubari i Kinshasa.
Uru ruzinduko rwa minisitiri w’ingabo, rwabaye nyuma yuko Wazalendo bari baheruka kwiriza umunsi wose barwana. Ni mu gihe batangiye isaha ya saa moya n’igice z’igitondo cyo ku wa gatandatu mu cyumweru gishize bageza igihe c’isaha ya saa moya zijoro z’uwo munsi.
Iryo subiranamo ryabaye hagati y’impande zibiri z’abarwanyi ba Wazalendo, amakuru avuga ko ryabereye i Kamvimvira no kuri Mulongwe, akaba ari naho n’ubu bivugwa ko ariho abapolisi n’abasirikare ndetse n’aba Wazalendo bakomeje ukutavuga rumwe.