Ibanga Rikomeye mu Ntambara yo mu 1990: Uko Leta ya Habyarimana Yatekereje Umugambi wo Kwivugana Perezida Museveni
Inyandiko z’iperereza zatangiye kujya ahagaragara mu myaka ishize zerekanye isura ikomeye kandi itavugwaho rumwe y’ubutegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimana mu gihe cy’intambara yatangijwe n’Ingabo za RPA-Inkotanyi mu 1990. Muri izo nyandiko, hari raporo yihariye igaragaza ko Leta y’u Rwanda yo muri icyo gihe yatekereje, ikanigira mu buryo bufatika, umugambi wo kwica Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, imufata nk’intandaro n’umutima w’iyo ntambara.
Tariki ya 01/10/1990, Ingabo za RPA-Inkotanyi zatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda ziturutse ku butaka bwa Uganda. Mu gihe intambara yakomezaga gufata indi ntera, ubutegetsi bwa Habyarimana bwakomeje gutsimbarara ku mvugo y’uko igihugu cyatewe n’abanyamahanga,” aho kwemera ko ari Abanyarwanda bari barahunze bashakaga gusubira mu gihugu cyabo no kugarura uburenganzira bari barambuwe.
Raporo y’iperereza rya gisirikare rya Leta ya Habyarimana, bivugwa ko ryakozwe tariki ya 23/05/1991, yagaragazaga ko imbaraga n’ubushobozi bya RPA-Inkotanyi byashingiraga ahanini ku bufasha bwa Leta ya Uganda. Iyo raporo ivuga ko Kampala yari ifite umugambi wo kohereza ingabo zigera ku bihumbi 20 mu rwego rwo gutera u Rwanda ku mugaragaro, ibintu byari gutuma intambara irushaho gukomera no gufata isura mpuzamahanga.
Mu rwego rwo guhangana n’icyo cyafatwaga nk’ikibazo gikomeye cy’umutekano w’igihugu, iyo raporo yatanze igitekerezo cyanyuranyaga bikomeye n’amahame ya dipolomasi n’amategeko mpuzamahanga. Iriya nyandiko igira iti:
“Binyuze mu miryango yihariye yigenga, twatekereza kwica Museveni. Kumwica birashoboka. Ni yo mpamvu tugomba gutegura uwo mugambi.”
Abanditsi b’iyo raporo bagaragazaga ko gushyira mu bikorwa uwo mugambi byasaba igiciro gito cyane ugereranyije n’ingaruka z’intambara yavugwaga ko Museveni yari “yashoje” ku Rwanda. Bityo, inzego z’iperereza rya gisirikare zahise zihabwa inshingano zo kwiga mu buryo bwimbitse uko uwo mugambi wo kwivugana Perezida wa Uganda washoboraga gushyirwa mu bikorwa, n’uburyo wakorwa mu ibanga rikomeye ku buryo utagaragara nk’uwateguwe na Leta y’u Rwanda.
Iyo raporo yanagaragazaga ko, mu rwego rwo guca intege RPA-Inkotanyi, Ingabo z’u Rwanda zagombaga kujya zigaba ibitero byambukiranya umupaka bikagabwa ku butaka bwa Uganda, bigahuzwa n’ibikorwa byagutse byo kuyobya amakuru, hagamijwe kwerekana ko mu Nkotanyi harimo amacakubiri n’ubwumvikane buke.
Si ibyo gusa. Iyo nyandiko yerekanye ko ubutegetsi bwa Habyarimana butizeraga byimazeyo na Leta y’u Burundi, bukavuga ko byari ukwiyibagiza gutekereza ko na yo itashoboraga kuba yarahaga RPA-Inkotanyi ubufasha, cyane cyane mu rwego rw’iperereza n’itumanaho.
Izi nyandiko z’iperereza, nubwo zakomeje kuba ibanga mu gihe kirekire, zerekana uko intambara yo mu 1990 yarenze urugamba rwo ku mirima y’imirwano igahinduka intambara y’amayeri, imigambi ihishe n’ibyemezo bikomeye byashoboraga guhindura amateka y’Akarere k’Ibiyaga Bigari. Zanasize isomo rikomeye ku ngaruka z’imvugo n’ibyemezo bya politiki byubakiye ku guhakana ukuri no gushaka ibisubizo by’igihe gito ku bibazo byari bisaba ibiganiro byimbitse n’ubwumvikane burambye.






