Ibaruwa Yandikiwe Perezida Évariste Ndayishimiye, Uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU)
Tariki ya 17/02/2026, Grace Wanjiru, yasohoye ibaruwa ifunguye yandikiye Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, uherutse kugirwa Umuyobozi wa Afrika yunze ubumwe (AU). Iyo baruwa igamije kumwibutsa uburemere bw’inshingano nshya yahawe no kumusaba kugaragaza ubuyobozi bushingiye ku biganiro, ku kuri no ku mahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Muri iyo baruwa, Wanjiru usanzwe ari umusesenguzi mubijanye na politiki yagarutse ku ijambo Perezida Ndayishimiye yavugiye mu nama ya AU yabereye i Addis Ababa tariki ya 14/02/2026. Muri iryo jambo, yashimangiye ubumwe bw’Abanyafurika, ubufatanye bw’ibihugu no gushyira imbere ibiganiro nk’inzira irambye yo gukemura amakimbirane yugarije umugabane.
Umwanditsi w’iyo baruwa agaragaza ko ayo magambo yateye icyizere, ariko akavuga ko icyo cyizere gikwiye gushimangirwa n’ibikorwa bifatika, cyane cyane mu karere k’Ibiyaga Bigari kamaze imyaka myinshi karangwa n’intambara, guhungabana k’umutekano n’ibibazo by’impunzi.
Wanjiru anibutsa ko Perezida Ndayishimiye yigeze kuyobora East African Community (EAC) mu 2022, mu gihe akarere kari mu bihe bikomeye by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC). Icyo gihe, hashyizweho ingabo z’akarere mu rwego rwo gufasha kugarura ituze no gushyigikira inzira y’amahoro.
Ibaruwa ivuga ko nubwo habayeho imbaraga zo guhuza ibihugu, imikorere y’ingabo zoherejwe n’ibihugu bimwe na bimwe yakomeje guteza impaka, cyane cyane ku ruhare rwazo mu mirwano no ku murongo wazo ku bibazo bya politiki byari bigaragara mu burasirazuba bwa RDC.
Kimwe mu byibanzweho cyane muri iyo baruwa ni uruhare rw’ingabo z’u Burundi zoherejwe mu burasirazuba bwa RDC. Nk’uko umwanditsi abivuga, hari impungenge z’uko aho kwibanda ku kurinda abasivili no gushyigikira inzira z’amahoro za Nairobi na Luanda, izo ngabo zaba zifatanyije n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC), imitwe ya Wazalendo ndetse n’umutwe wa Democratic Forces for the Liberation of Rwanda (FDLR) mu mirwano ihanganyemo n’umutwe wa M23.
Ibi, nk’uko Wanjiru abigaragaza, bishobora kuba binyuranyije n’intego z’ingabo zoherejwe n’akarere, zari zigamije kugarura ituze no koroshya ibiganiro bya politiki hagati y’impande zishyamiranye.
Ibaruwa inagaruka ku mbaraga mpuzamahanga zashyizweho mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi mu karere, zirimo ibiganiro byashyigikiwe n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe Za Amerika na Qatar. Umwanditsi asaba ko u Burundi, nk’igihugu gifite ijambo rikomeye muri AU, bwagakwiye kuba ku isonga mu gushyigikira inzira y’ibiganiro aho kongera imbaraga za gisirikare.
Undi mwanya munini wagarutsweho ni ikibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Burundi. Ibaruwa ivuga ko izo mpunzi ziri mu nkambi zuzuye cyane, zibangamiwe n’ibura ry’ibiribwa, amazi meza n’ubuvuzi, ibintu byateje impfu z’abagera ku 150 mu byumweru bibiri gusa.
Umwanditsi asaba ko ubuyobozi bwa AU bushyira imbaraga mu gushakira ibisubizo birambye ikibazo cy’impunzi, haba mu kuzifasha mu mibereho ya buri munsi, haba no mu korohereza izifuza gutaha ku bushake igihe umutekano waba ugarutse iwabo.
Ibaruwa inagaragaza ibirego bivuga ko hari abasivili bo mu gace ka Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo, bashinja ingabo z’u Burundi ibyaha byibasira abaturage. Nubwo ibyo birego bitaremezwa n’inzego z’ubutabera, umwanditsi ashimangira ko bigomba gukorwaho iperereza ryigenga kandi riboneye.
Anagaruka ku kibazo cy’abasirikare bavuga ko bamaze igihe badahembwa neza mu butumwa bwo hanze, bikomeje kugabanya morale n’ubushake bwo gukora neza inshingano zabo.
Mu gusoza, Wanjiru asaba Perezida Ndayishimiye ko ubuyobozi bwe muri AU bwaba ishingiro ry’impinduka zifatika mu micungire y’ibibazo bya Afurika. Amusaba gushyira imbere amahoro, ubwiyunge n’iterambere rirambye, haba mu gihugu cye no ku rwego rw’umugabane.
Iyo baruwa ishimangira ko Afurika idakeneye gusa ubuyobozi bukomeye, ahubwo ikeneye ubuyobozi bushingiye ku kuri, ku biganiro no ku kubahiriza amahame y’amahoro n’umutekano. Mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari kagikomeje guhura n’ibibazo by’intambara, ubuhunzi n’ubushyamirane bwa politiki, ubuyobozi bwa AU bushobora kuba urufunguzo rwo gufungura igice gishya cy’amahoro arambye n’iterambere ry’abaturage.









