Kuri uyu wa Kane, tariki ya 25/01/2024, ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, bateye iki bombe cyica abantu ba barigwa mu icyumi (10), abandi benshi bakomeretse; n’ibyabereye mu gace ka Mweso, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko bya vuzwe n’uko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya, FARDC, FDLR, Abacanshuro, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC, barashe igisasu kunzu y’umuturage, Maman Cynthia, utuye Mweso, birangira icyo gisasu gisambuye iyo nzu cyica n’abaturage abandi benshi barakomereka.
Abagera mu icyumi nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye abandi bataramenyekana umubare bakomerekejwe nicyo kibombe, ni byatangajwe na Radio y’abaturage ya Mweso.
Herekanwe n’iphoto zigera muri zitatu zigaragaza ibyabaye muri Mweso, izophoto zigagaramo abagore n’abana bamwe bacitse amaguru, amaboko abandi wabonaga bacitse umutwe.
Ay’amakuru yanemejwe na perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, aho yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, zishe abaturage baturiye Mweso, bateye ikibombe hagati mu baturage abaturage bapfuye abandi bakomeretse bikabije.”
Yakomeje agira ati: “Intumbi zabana n’abagore, zirimo ku garagara. Birababaje cyane.”
Bruce Bahanda.