Ibibombe byahitanye abasevile muri Centre ya Minova.
Ni ahagana isaha z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, w’ejo hashize, tariki ya 20/03/2024, n’ibwo ibisasu bibiri binini, byaguye muri centre hagati ya Minova, muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Amasoko ya Minembwe Capital News, akavuga ko ibyo bibombe ko byishe abasivile babiri abandi bataramenyekana umubare barakomereka.
Gusa, amakuru amwe avuga ko ibyo bibombe ko byaba byaratewe n’abantu bari baherereye mu misozi ya Bwerimana, agace gafite ubutaka bukora muri teritware ya Masisi na teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ariko na none umwe mu barwanyi ba M23 yabwiye MCN ko ibyo bibombe ko byarashwe n’ihuriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo bikaza gusiga byishe abo basivile babiri.
Ibyo bibaye mu gihe ibitero bya FARDC n’ababafasha kurwana na M23, byari bimaze iminsi ibiri byibasira i nkengero za centre ya Sake muri Grupema ya Kamuronza.
Ibi bitero byavuzwe mo ko FARDC, n’abambari bayo ko bakoresheje i bibunda biremereye mu kurasa ahari ibirindiro bya M23 naho abaturage batuye, ariko bikaza kurangira M23 ihagaritse ibyo bitero, ndetse ishwanyaguje ibifaru bya SADC.
Ni mu gihe kandi Monusco iri gushinja M23 kurasa ibisasu mu birindiro byabo biri i Mubambiro, mu duce two muri teritware ya Masisi.
Kimwe ho umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, aheruka gushira inyandiko hanze zishinja ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, gutiza ibirindiro byayo ihuriro ry’imitwe irimo n’ingabo za RDC, FDLR, Wagner, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi na SADC. Ibyo ngo bikaba biri mubituma intambara iba ikagera n’ahari MONUSCO.
MCN.