Ibibunda byahawe ingabo za RDC ntibisanzwe.
Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zizwi nka FARDC zahawe ibimodoka bya burende birenga 100 bizazifasha guhangana n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneheho zirwana na yo mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Amakuru avuga ko izi burende iki gisirikare cya FARDC cyazihawe n’ishirahamwe rya International Golden Group yo muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu.
Bikavugwa ko ibi bimodoka bidatoborwa n’amasasu byatangiye guhabwa imitwe y’ingabo za Congo zirimo n’izihangana na M23.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa kwa gatanu uyu mwaka, burende zibarirwa muri 30 zo mu bwoko bwa kaser II zageze muri RDC zinyujijwe ku cyambu cya Matadi giherereye mu ntara ya Congo-Central.
Izibarirwa mu icumi muri zo zahise zoherezwa i Lubumbashi, zihabwa abasirikare bo mu mutwe urinda perezida wa RDC babarizwa mu kigo cya gisirikare cya Kimbembe.
Ingabo zahawe ziriya burende ni zo zisanzwe zicunga igice cya Katanga muri iyi minsi gikomeje kurangwamo ubwiyongere bw’umutekano muke, kubera imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai yiyita Kata-Katanga imaze igihe mu mirwano n’ingabo za Leta.
Ubundi kandi izi mbunda za burende RDC yaziguze mu rwego rwo kugira ngo yongere ububasha ingabo zayo zihanganye na M23 mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Ibibarirwa muri 50 byoherejwe i Kisangani na Kindu, aho zagiye kongera imbaraga abasirikare bariyo.
Mu mwaka wa 2024, mu mpera zawo ni bwo RDC yasinyanye na sosiyete ya international Golden group amasezerano yerekeye kuyigurisha intwaro.
Aya masezerano azageza mu mwaka wa utaha wa 2026, impande zombi zumvikanye ko Kinshasa igomba kwishyura miliyoni 70 $ igahabwa za burende 160 za kasser II ziriho imbunda zo mu bwoko bwa canon de 20 mm na Mashin Gun ya 12,7 mm.