Ibice bigenzurwa n’umutwe wa M23, abaturage benshi babisuyemo.
Abaturage ba Banye-kongo barenga 550.000 basubiye mu bice bigenzurwa n’ingabo z’u mutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yemeje aya makuru, aho yatangaje ko abaturage bari barahunze intambara, bamwe muri abo bahungutse. Avuga ko abasubiye mu matongo yabo ahagenzurwa n’umutwe wa M23, bagera ku 500.000.
Kanyuka yashimangiye ibi avuga ko abakoze icyo gikorwa cyo guhunguka ni abari barahungiye mu gihugu imbere n’abandi bari barahungiye Uganda.
Yagize ati: “Abantu barenga 500.000 bari barahungiye imbere mu gihugu bamaze kugaruka mu bice bakomokamo bigenzurwa n’umutwe wa M23.”
Yanasobanuye ko kuba abaturage bari kuva mu bice ingabo za Leta ya Kinshasa zigenzura biva kuba iz’i ngabo zigirira nabi abaturage, harimo ko zibica no kubanyaga utwabo. Bityo abaturage bakaba barimo kugana uduce tugenzurwa n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga.
Kanyuka yanavuze kandi ko “kubari barahungiye muri Uganda, kuvaho uyu mutwe wa M23 umaze kubohoza umujyi wa Bunagana abaturage benshi bakomeje kugenda bawugarukamo, bitandukanye n’uduce ihuriro ry’Ingabo za RDC zigenzura.”
Nubwo biruko impande zihanganye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, zikomeje kurebana ayingwe. Kimweho imirwano iheruka mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo.
MCN.