
M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, habyukiye agahenge kamahoro, mubice biri muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo.
N’inyuma y’imirwano ikaze yo kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru, tariki 22/10/2023, yari imirwano yarimo ihanganisha M23 n’igisirikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo(FARDC) aho gifatikanya na FDLR, Wazalendo, Wagner na basirikare b’igihugu c’u Burundi ba barizwa mungabo za EACRF (Zishinzwe kugarura umutekano M’uburasirazuba bwa RDC).
Amakuru akomeza avuga ko kuri uyu wa Mbere, tariki 23/10/2023, uduce twose M23 y’igaruriye twabyukiye mo amahoro.
Nk’uko bigaragara M23 kuriki Cyumweru, M23 y’igaruriye ibice birenga bitatu: “Kinyandoni, Ngwenda , Kisiguro na Kibarizo, ha hereye mubilometre 12 na Centre ya Bambo.”
Mugihe k’uwa Gatandatu aba basirikare ba M23 bari bigaruriye n’u Mujyi wose wa KITCHANGA, u Mujyi w’ingenzi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse no kugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, dore ko ubarizwamo ubutunzi burimo ubucuruzi ndetse ukaba urimo n’imihanda ihuza Goma n’ibindi bice biri muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo.

Wazando bakaba batangaje ko bagiye kwitegura kugaba ibitero mubirindiro M23 irimo ngo mugihe bakicishimiye intsinzi yokubirukana muri Kitshanga na Kinyandoni. Ibi n’ibyatangajwe na Wazalendo muriki Gitondo co kuri uyu wa Mbere.

By Bruce Bahanda.