Ibiciro by’imigati mu Burundi birimo kuvuza ubuhuha, abaturage banavuze icyo bagiye gukora.
Mu gihugu cy’u Burundi igiciro cy’imigati cyatumbagiye kigeraho kirenga igipimo ni mu gihe cyiyongereyeho amafaranga 1000 y’amarundi. Abaturage banasezeranya ko mu gihe Leta yoramuka ntacyo ikoze kuri icyo giciro bazakora imyigaragambyo ikomeye.
Iki giciro cyazamutse nyuma y’uko igiciro cy’ifarini kizamutseho.
Ndetse nyuma yabwo inganda zikora imigati nazo zihita zizamura ibiciro, nk’umugati wahoraga ugura 4,300 FB kuri ubu uragura 5,000 by’amafaranga y’amarundi.
Abafite inganda zikora imigati baravuga ko izamuka ry’ibiciro by’umugati ryaturutse ku kibazo cy’izamuka ry’igiciro cy’isukari kinamaze iminsi myinshi ibarirwa ku mezi 12 kiri muri iki gihugu cy’u Burundi, hakiyongeraho ikibazo cy’izamuka ry’igiciro cy’ibikomoka ku ngano b’irimo n’ifarini.
Abaturiye umurwa mukuru wa Bujumbura babwiye itangazamakuru ko ibi bintu bidashobora kwihanganirwa, basaba Leta kugira icyo ikora igiciro kigasubira uko cyari mbere y’amezi atandatu ashize.
Muri icyo gihe bivugwa ko igiciro cy’imigati kimaze kwikuba inshuro 2.
Aba baturage banavuze ko mu gihe Leta y’u Burundi yoramuka itagize icyo ikoze , nta minsi ishira batigabije imihanda mu myigaragmbyo yamagana iri zamuka ry’igiciro cy’umugati.
[url=https://fastpriligy.top/]priligy over the counter usa[/url] Are you going to take Clomid too