Ibiganiro bigizi iminsi bihuza FDLR, FLN n’u Burundi, ibyigiwemo byagiye ku karubanda.
Ni amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi yemeza ko FDLR irimo abasize bakoze genocide mu Rwanda, FLN nayo irwanya ubutegetsi bwa Kigali imaze iminsi irindwi mu biganiro bibahuza n’igisirikare cy’u Burundi.
Ibiganiro byahuje iyi mitwe ibiri irwanya ubutegetsi bwa Kigali n’igisirikare cya leta ya Evariste Ndayishimiye byagiye bibera mu mahotel aherereye mu Ntara ya Cibitoki mu gihugu cy’u Burundi, ndetse kandi aya makuru anavuga ko aba barwanyi bitabye ibyo biganiro ku busabe bw’igisirikare cy’u Burundi (FDNB).
Byemezwa ko ibyo biganiro ko byabaye hagati mu matariki ya 29/08 na 04/09/2024. Hoteli zabashye ku menyekana ibyo biganiro byabereyemo hari iyitwa Green Village Hotel ya minisitiri w’intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca ndetse n’iyitwa Mwarangabo ya Col wo muri Polisi witwa Jerome Ntibibogora, nk’uko iy’inkuru yatangajwe na Sos Media Burundi.
Abayobozi bo muri iyimitwe bitabiriye ibi biganiro, harimo Lt Gen Hamada Habimana ufatwa nk’umugaba wikirenga w’inyeshamba za FLN, Gen Ntawunguka Pacifique ukuriye igisirikare cya FDLR, Brig Gen Antoine Hakizimana ukuriye igisirikare cya FLN na Col Honore Hategekimana Theophile nawe wo muri FLN.
Ku ruhande rw’u Burundi hitabiriye abakuriye ubutasi bw’igisirikare ndetse n’abayobozi bake bo munzego za leta .
Nk’uko iki gitangaza makuru cyakomeje kivuga, n’uko iyi mitwe mu kwitabira ibi biganiro yaje ituruka mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo muri RDC. Mu gihe ku ruhande rw’u Burundi bo bavuye i Bujumbura abandi bava mu zindi Ntara z’iki gihugu.
Muri zimwe mu mpamvu zatumye Leta y’u Burundi itumiza iyi nama harimo ko yashakaga kunga abayobozi bo mu mutwe wa FLN bari bagize igihe batavuga rumwe, bikaba byari muburyo bwo kubunga.
Nka Gen Hamada akekwaho kuvugana kenshi na Gen Aloys Nzabampema uwo u Burundi bushinja kuba avugana n’u Rwanda.
Ibindi bivugwa, ibi biganiro byabaye mu rwego rwo kugira ngo hongere kuzamurwa moral y’inyeshamba za FLN mu rwego rwo kugira ngo izi nyeshamba zihungabanye umutekano w’u Rwanda.
Iki gitangaza makuru cyanavuze kandi ko u Burundi, FLN na FDLR bemeranyije gukorera hamwe no kohereza ingabo zabo hafi n’u Rwanda kugira ngo bazabone uko barutera.
Iki gihugu cy’u Burundi kiri kwiyegereza inyeshamba zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, nyuma y’uko mu mpera z’u mwaka ushize, cyafunze umupaka yo kubutaka ubuhuza n’u Rwanda. Ndetse kandi perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye muri icyo gihe yagiye i Kinshasa, atangaza ko ashyigikiye umugambi wo gutera u Rwanda bagakuraho ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame.
Ni mu gihe kandi Ingabo z’u Burundi na FDLR zisanzwe zifasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ku rwanya M23 iyo bashinja gufashwa n’u Rwanda nubwo u Rwanda rwagiye rubitera utwatsi inshuro nyinshi.
Mu minsi ishize kandi ubutegetsi bwa perezida Evariste Ndayishimiye bwagiye buvuga ko Kigali ari umuturanyi mubi, bityo ko bagomba guhindura ubuyobozi bwayo.
MCN.