Ibiganiro hagati ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Rwanda byatangiye.
Ni kuri uyu wa Kane, tariki ya 21/03/2024, Abayobozi bo munzego nkuru z’u Rwanda n’aba Repubulika ya demokarasi ya Congo, bahuriye i Luanda muri Angola, bakaba baraganiriye ku mutekano w’u Burasirazuba bwa RDC.
Bikaba byatangajwe na minisiteri y’ubanye n’amahanga ya Angola, aho yabitangaje ikoresheje urubuga rwa x, kuri uyu wa Gatanu.
Yatangaje iti: “intumwa zo ku rwego rwo hejuru zaturutse muri Repubulika y’u Rwanda no muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, zahuye ejo ku wa Kane tariki ya 21/03/2024, i Luanda, mu rwego rw’u muhuza rwa Repubulika ya Angola, hagamijwe gusesengura ikibazo cy’u mutekano n’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.”
Intumwa z’u Rwanda zitabiriye ibi biganiro, zari ziyobowe na minisitiri w’u banye n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vicent Biruta, mu gihe k’uruhande rwa Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, zari ziyobowe na minisitiri w’u banye n’amahanga, Christophe Lutundula.
Imyaka igiye kuba ibiri n’igice, hadutse umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa, kimwe gishinja ikindi gushigikira inyeshamba zihungabanya umutekano w’ikindi.
Kigali, ishinja Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda. Congo yo ishinja Kigali gutera inkunga u mutwe wa M23, gusa u Rwanda rubitera utwatsi.
Muri ibi biganiro birimo guhuza u Rwanda na Congo Kinshasa, Christophe Lutundula yongeye gushimangira ko leta ye itazigera igirana ibiganiro na M23.
MCN.