Ibihano RDC yafatiwe byongerewe igihe.
Inama nkuru y’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, ku wa mbere tariki ya 09/12/2024, yafashe umwanzuro ko Repubulika ya dokarasi ya Congo iguma mu bihano.Yanzura ko iguma mu bihano kugeza tariki ya 12/12/2025.
Ni bihano byerekeye abantu 23 hamwe n’ishirahamwe rimwe; bazira guhonyara uburenganzira bwa muntu. Bivugwa ko abo bantu bivanze mu matora kandi bakaba bafite uruhare mu ntambara ikomeje kubica bigacika mu Burasirazuba bwa RDC.
Ubumwe bw’u Burayi kandi bwatangaje ko buzakomeza gukurikirana uko ibintu bigenda muri Repubulika ya demokarasi ya Congo. Basobanura ko abari kurutonde rw’ibyo bihano bashobora kwiyongera, ariko bikazavana n’uko mu gihugu bikomeje kugenda.
Ibyo bibaye mu gihe mu Burasirazuba bwa RDC intambara ikomeje kubica bigacika, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta. Ni intambara ibera muri za teritware za Masisi, Rutshuru, Nyiragongo, Walikale na Lubero.