Ibihugu Bifite Uruhare mu Ntambara yo muri RDC Byasabiwe Kutagira Uruhare mu Buhuza
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye ko ibihugu byijanditse mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bitagira uruhare mu buhuza bugamije gushakira umuti ikibazo kimaze imyaka myinshi gihungabanya akarere.
Ibi yabivugiye mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabaye tariki ya 14/02/2026, ubwo hatangwaga raporo ku mahoro n’umutekano bya Afurika by’umwaka wa 2025. Muri iyo nama, u Rwanda rwagaragaje ko kugera ku mahoro arambye bisaba ubuhuza butagize aho bubogamira, kandi butarimo ibihugu bifite inyungu cyangwa uruhare rutaziguye mu makimbirane.
Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC udashobora gukemurwa binyuze mu buryo bwa gisirikare gusa, ahubwo ko bisaba gukemura ibibazo byimbitse biri mu mizi yawo, birimo imiyoborere idahwitse, ubusumbane mu bukungu, ivangura n’iheza bikomeje guteza umwuka mubi mu baturage.
Yashimangiye ko Afurika ikeneye ibisubizo birambye bishingiye ku mucyo, ku kubahana no ku gushyira imbere inyungu rusange z’abaturage, aho guharanira inyungu z’ibihugu cyangwa iz’imitwe imwe n’imwe.
Minisitiri w’Intebe yibukije ko u Rwanda rukomeje kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko muri Mozambique no muri Repubulika ya Centrafrique, aho ingabo zarwo zifasha kugarura ituze no kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’abaturage.
Yavuze ko uru ruhare rugaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo gushyigikira amahoro n’umutekano mu karere no ku mugabane wose, kandi ko ari muri uwo murongo u Rwanda rusaba ko ubuhuza mu kibazo cya RDC bukorwa mu buryo butagira aho bubogamira.
Dr. Nsengiyumva yanibukije ko impande zose zirebwa n’amasezerano ya Washington ndetse n’imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Doha zigomba kuyubahiriza mu buryo busesuye kandi budaheza. Yagaragaje impungenge z’uko hari ibice bitarashyira mu bikorwa ibyo byemeranyijweho, bigatuma icyizere mu biganiro kigabanuka.
Yashimye uruhare rwa AU mu gushyigikira inzira y’amahoro, ariko ashimangira ko ubuhuza bwizewe bugomba kuba buyobowe n’abatabogamye. Yagize ati:
“Ibihugu bifite uruhare rutaziguye mu ntambara ntibikwiye kugira uruhare mu buhuza, kuko kutabogama ari ingenzi mu kugirirwa icyizere no kugera ku mahoro arambye.”
Kuri ubu, u Burundi ni cyo gihugu gifite ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, aho zifatanya n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Wazalendo n’abacanshuro, mu rugamba rwo guhangana n’imitwe irimo M23 na MRDP–Twirwaneho. Ibi byatumye bamwe mu bakurikiranira hafi ibibazo by’akarere bagaragaza impungenge ku ruhare rw’ibihugu bifite ingabo ku butaka bwa RDC mu gihe habaho ubuhuza.
Tariki ya 14/02/2026, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangiye kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), asimbuye João Lourenço wa Angola. Izi nshingano azazimaramo umwaka umwe, hakurikijwe uburyo bwo gusimburana hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.
Mu gihe u Burundi bukomeje kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwa RDC, impuguke mu bya politiki n’umutekano zigaragaza ko AU ishobora gukomeza gufasha Abanye-Congo binyuze mu nzego zayo zitandukanye, zirimo Komisiyo yayo n’inteko y’abahuza, hagamijwe gushaka ibisubizo birambye byubakiye ku biganiro no ku bwiyunge.
Ubutumwa bw’u Rwanda bushimangira ko amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC atagerwaho hatabayeho ubuhuza bubogamye kandi bwizewe n’impande zose. Mu rwego rwo kugarura icyizere no gutuma ibiganiro bigira umusaruro, u Rwanda rusaba ko ibihugu bifite inyungu zigaragara muri iyo ntambara byirinda kugira uruhare mu buhuza, hagashyirwa imbere inzira y’ibiganiro ishingiye ku kuri, ku mucyo no ku nyungu z’abaturage bo mu karere.






