Umuryango w’Afrika y’iburasirazuba (EAC), wa muritse ifaranga rishya rigiye kuzakora mu Bihugu bigize aka, karere.
Ni kuri iki Cyumweru, tariki ya 03/03/2024, uyu muryango w’Afrika y’iburasirazuba washize hanze inyandiko ukoresheje urubuga rwa X, uvuga ko igihe kigeze kugira ibihugu bigize uy’u muryango bikoreshe ifaranga rimwe, bavuga ko iyi ntambwe ishimishije.
Bagize ati: “Iy’i ntambwe ni nini, kandi iraganisha ku kwimakaza mubumwe bwa karere. Turabamenyesha ko iri faranga rikiri kuganirwaho kubanyamuryango bagize akarere.”
Izi Faranga, zizakora mu bihugu bya banyamuryango nka Kenya, Uganda, Tanzania, u Burundi, u Rwanda, Sudan y’Epfo na Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Bya vuzwe ko ifaranga rimwe rya Shf, rizaba rifite agaciro ka $0.76, hafi urudorali rumwe rwa leta zunze ubumwe z’Amerika.
Nk’uko ba bivuze n’uko izi Faranga, zahawe izina rya “Sheafra,” ibyo dukesha ruriya rubuga rwa East Africa community. Biteganijwe ko kiriya gishushanyo mbonera gishirwa mu ngiro mugihe runaka.
MCN.