Ibihugu bikomeye biri kuvuga ku gisasu u Burusiya bwakoreye igerageza- “nta handi kiraboneka ku isi”
Ubutasi bw’igisirikare cya Norvege bwatangaje ko u Burusiya koko bwagerageje igisasu kirimbuzi cya misile cyitwa Burevestnik, kivuga ko kiraswa mu ntera ya kure cyane.
Ubu butasi buvuga ko igeragezwa rya kiriya gisasu kirimbuzi ryabereye mu nyanja ya Barents, iherereye ku mpera ya ruguru y’isi.
Ku cyumweru ni bwo u Burusiya bwatangaje ko bwarashe “misile 9M730 Burevestnik, OTAN yo yayise”Skyfall, bivuze igisasu cy’imbaraga kirimbuzi. Abagikoze{ Moscow} bavuga ko gishobora kunyura ku bwirinzi bwose bushoboka.
Norvege yashize ibi hanze, mu gihe u Burusiya bwari bwahishe aho bwakoreye iryo gerageza. Ku wa mbere, ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byari byagaragaje gushidikanya ku byatangajwe na Moscow.
Ukuriye ubutasi bwa gisirikare bwa Norvege, yavuze ko bemeza ko u Burusiya bwagerageje igisasu kiraswa kure cya ‘Skyfall.’
Anavuga kandi ko kiriya gisasu, u Burusiya bwatangiye kugikora mu mwaka wa 2018.
Aha’rejo ku wa mbere igerageza ry’iki gisasu ryaramaganwe kandi ritera impungenge Amerika.
Ni mu gihe perezida Donald Trump yagize ati: “Iri gerageza ntirikwiye mu gihe twarimo dushaka amahoro hagati y’u Burusiya na Ukraine.”
Yongeye ati: “Igihe cyose tugerageza za misile, ntabwo tuba turimo gukina. Abarusiya ntibari gukina, kandi na twe n’uko.”
U Burusiya mu mashusho y’iki gisasu bwashyize hanze, agaragaza ko cyagenze intera y’ibirometero 14,000. Bigaragaza ko gishobora kurekurira bombe kirimbuzi aho ari ho hose ku isi.
Perezida Putin w’u Burusiya ubwe, yatanze ubutumwa avuga ko kiriya gisasu ari intwaro y’umwihariko idafitwe n’ikindi gitugu na kimwe kuri iy’isi.
U Burusiya kandi buvuga ko nta bwirinzi bwose bwo mu kirere buriho muri iki gihe bushobora guhagarika iki gisasu bwakoze.






