• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, March 6, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ibihugu Bikomeye ku Isi Byategetse ko Imirwano Ihagarara Burundu mu Burasirazuba bwa RDC

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
March 6, 2026
in Conflict & Security
0
Ibihugu Bikomeye ku Isi Byategetse ko Imirwano Ihagarara Burundu mu Burasirazuba bwa RDC
70
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibihugu Bikomeye ku Isi Byategetse ko Imirwano Ihagarara Burundu mu Burasirazuba bwa RDC

You might also like

AFC/M23 Yafashe Uduce Twinshi two muri Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo

AFC/M23 Yashinje Ingabo za Leta ya Congo Kurasa mu Baturage i Kisangani

Abasore 14 b’Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kinshasa Bafunguwe Nyuma y’Igihe Kinini Babazwa ku Buzima Bwabo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’ibihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi byongeye gusaba impande zihanganye mu makimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika imirwano no kubahiriza amasezerano y’agahenge, bishimangira ko gukomeza intambara bidashobora gukemura ikibazo cy’umutekano muke umaze imyaka myinshi muri ako karere.

Ibi byatangajwe mu itangazo rihuriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ibihugu bigize itsinda mpuzamahanga rikurikiranira hafi ibibazo byo mu karere k’Ibiyaga Bigari rizwi nka International Contact Group on the Great Lakes Region (ICG).

Muri iri tsinda harimo ibihugu birimo u Bufaransa, u Bubiligi, u Budage, Danemark, u Busuwisi na Suède.

Iri tangazo rigaragaza ko mu Burasirazuba bwa Congo hakomeje kugaragara ibikorwa byo kutubahiriza agahenge kari karemerejwe mu masezerano mpuzamahanga agamije guhagarika imirwano. By’umwihariko havuzwe amasezerano yasinyiwe i Washington DC ku wa 04 ukwezi kwa cumi nabiri 2025, ndetse n’imyanzuro yafatiwe i Doha muri Qatar tariki ya 19/07/2025, yashyiraga imbere gahunda yo gushyiraho agahenge karambye no guhagarika imirwano burundu hagati y’impande zihanganye.

Ibyo bihugu byatangaje ko nubwo ayo masezerano yashyizweho, ku kibuga cy’imirwano hakomeje kugaragara ibikorwa by’intambara birimo ibitero bya gisirikare hifashishijwe indege zitagira abadereva zizwi nka drones. Ibi bitero bivugwa ko bishyira mu kaga gakomeye abaturage b’abasivili batuye mu bice byibasiwe n’imirwano.

Mu itangazo ryasohowe, hagira hati: “Impande zose zirebwa n’iki kibazo zigomba guhita zisubira ku cyemezo cyo guhagarika imirwano nta gushidikanya kandi zigakomeza ibiganiro by’amahoro. Nta gisubizo cya gisirikare gishobora kurangiza aya makimbirane.”

Ibihugu bigize ICG byagaragaje impungenge zikomeye ku bibazo by’umutekano muke n’ibikorwa by’urugomo bikomeje gukorerwa abasivili, cyane cyane ibikorwa by’urwango n’ivangura bikorerwa bamwe mu baturage barimo abavuga Ikinyarwanda.

Iri tsinda ryasabye impande zose guhagarika imvugo z’urwango, ibikorwa by’ivangura n’ubugizi bwa nabi bishobora guteza umutekano muke no kongera ubukana bw’amakimbirane.

Rivuga ko ari ngombwa ko impande zose zubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga intambara arengera abasivili, ndetse hakoroherezwa ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo imiryango mpuzamahanga ibashe kugeza imfashanyo ku baturage bayikeneye mu buryo butekanye kandi budahungabanywa n’imirwano.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko iri tangazo rifite uburinganire kandi rigaragaza neza ibibazo bikomeje kugaragara ku kibuga cy’imirwano, cyane cyane ibitero bya drones bishobora gushyira mu kaga abaturage b’abasivili.

Yavuze ko gusaba impande bireba kubahiriza amasezerano ya Washington na Doha bikwiye kujyana no gushyira mu bikorwa gahunda izwi nka CONOPS, igamije gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zari zashyizweho mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola ku wa 31 Ukwezi kwa cumi 2024.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), Nduhungirehe yavuze ko ibisabwa birimo gukomeza ibiganiro bihuza Abanye-Congo ubwabo ndetse no guhagarika imvugo z’urwango zibasira Abanye-Congo b’Abatutsi ari ingingo zagiye zisabwa kuva mu mezi ashize.

Nubwo hari imbaraga mpuzamahanga zigamije guhagarika imirwano, ku kibuga cy’intambara mu Burasirazuba bwa Congo haracyumvikana amasasu n’ibitero bya gisirikare.

Amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo amaze imyaka irenga makumyabiri, aho imitwe myinshi yitwaje intwaro irwanira mu turere twa Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Aya makimbirane akomeje guteza ibibazo bikomeye by’ubutabazi, aho miliyoni z’abaturage zimaze guhunga ingo zabo.

Abasesenguzi b’ibibazo bya politiki mpuzamahanga bagaragaza ko igisubizo kirambye gishobora kuboneka gusa binyuze mu biganiro bya dipolomasi, ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere no gukemura imizi y’ibibazo by’amoko, politiki n’umutekano byabaye intandaro y’iyi ntambara imaze igihe kinini.

Tags: IntambaraRdc
Share28Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

AFC/M23 Yafashe Uduce Twinshi two muri Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo

by Bahanda Bruce
March 6, 2026
0
AFC/M23 Yafashe Agace k’Ingenzi muri Walikale

AFC/M23 Yafashe Uduce Twinshi two muri Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo Amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryigaruriye...

Read moreDetails

AFC/M23 Yashinje Ingabo za Leta ya Congo Kurasa mu Baturage i Kisangani

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
AFC/M23 Yashinje Ingabo za Leta ya Congo Kurasa mu Baturage i Kisangani

AFC/M23 Yashinje Ingabo za Leta ya Congo Kurasa mu Baturage i Kisangani Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko utewe impungenge n’ibikorwa by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC)...

Read moreDetails

Abasore 14 b’Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kinshasa Bafunguwe Nyuma y’Igihe Kinini Babazwa ku Buzima Bwabo

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Abasore 14 b’Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kinshasa Bafunguwe Nyuma y’Igihe Kinini Babazwa ku Buzima Bwabo

Abasore 14 b’Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kinshasa Bafunguwe Nyuma y’Igihe Kinini Babazwa ku Buzima Bwabo Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa, aravuga...

Read moreDetails

Umunyamerika Swan Yagizwe Umuyobozi wa MONUSCO

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Umunyamerika Swan Yagizwe Umuyobozi wa MONUSCO

Umunyamerika Swan Yagizwe Umuyobozi wa MONUSCO Umunyamerika James Swan yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, buzwi nka MONUSCO, asimbuye...

Read moreDetails

AFC/M23 Yahanganye Bikomeye na FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi mu Bice bya Kabunambo

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
AFC/M23 Yahanganye Bikomeye na FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi mu Bice bya Kabunambo

AFC/M23 Yahanganye Bikomeye na FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi mu Bice bya Kabunambo Amakuru aturuka mu gace ka Kimuka, kari muri Groupement ya Kabunambo, muri Teritwari ya...

Read moreDetails
Next Post
AFC/M23 Yafashe Agace k’Ingenzi muri Walikale

AFC/M23 Yafashe Uduce Twinshi two muri Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?