Ibihugu Bikomeye ku Isi Byihanangirije M23 na RDF: Icyegeranyo Mpuzamahanga ku Mutekano wa RDC n’Impungenge ku Karere k’Ibiyaga Bigari
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, u Buholandi, Suwede, u Busuwisi, Danemark ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, basohoye itangazo rikomeye rihamagarira ihagarikwa ry’imirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu itangazo ryasohotse ku tariki ya 09/12/2025, ibi bihugu byibumbiye muri Groupe de Coordination des Opérations (GCO) byagaragaje impungenge zidasanzwe ku mirwano ikomeje gukara mu Burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, agace kegeranye n’u Burundi. Bavuze ko iyi mirwano ikorwa n’umutwe wa M23, bavuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda.
GCO yanasabye ihagarikwa ry’ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote z’intambara (drones), ivuga ko mu buryo bugaragara ziri gukaza urugamba no kongerera akaga abaturage b’inzirakarengane bari mu bibazo bikomeye.
Mu butumwa bwabo, bagaragaje ko M23 n’Ingabo za RDF bahita bahagarika imirwano yose, cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo.
RDF gukura abasirikare bayo muri RDC nk’uko biteganywa n’Icyemezo 2773 cy’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye. Kimwecyo u Rwanda ruhakana kugira ingabo muri RDC, ndetse ibi n’abaturage ba Congo bahamya ko ntazo babonayo.
Amasezerano ya Washington yo kwitariki ya 04/12/2025, basaba ko ashyirwa mu bikorwa nk’uko yemejwe n’impande zose.
Kandi bavuga ko impande zose zifata ingamba zo Kurinda abasivili no kubahiriza uburenganzira bwabo,
Kwirinda ibikorwa bishobora kongera ubukana bw’intambara,
Kureka amagambo akurura intambara,
Gusubukura agahenge no kongera gufungura inzira z’ubutabazi bwa kimuntu.
GCO yasabye kandi ko hajyaho iyemeza ridasubirwaho ryo guhagarika imirwano, no gufungura inzira zose z’ubufasha kugira ngo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ibashe kugera ku baturage.
Ku munsi wabanje, w’imirwano ikaze yatumye abaturage barenga 20 000 bava i Uvira bahungira mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, mu gihe urugamba rukomeje kwiyongera ku muvuduko utigeze uboneka mu myaka ishize.
Ibi bibaye mu gihe AFC/M23 ikomeje kwagura ibice ifite mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kwigarurira ibice byinshi birimo na Bukavu, maze ingabo zayo zigakomeza kwerekeza i Uvira — n’ubundi izwi nk’icyicaro gikomeye cya Leta ya Kinshasa muri iyi ntara.
Nubwo nta tangazo rirasohoka, byinshi birerekana ko uyu mujyi uri mu maboko ya AFC/M23.
Hagataho, guverinoma ya Kinshasa ikomeje gushinja:
Ingabo z’u Rwanda (RDF), n’umutwe wa AFC/M23,kurenga ku masezerano mashya ya Washington ndetse no gukomeza ibikorwa byo kwagura uduce mu Burasirazuba bwa Congo.
Ku rundi ruhande, abayobozi bo mu nzego z’akarere i Uvira bagiye bahumuriza abaturage ko hari ingamba nshya Leta ifite zo kwirinda ko umujyi ugwa burundu mu maboko y’inyeshyamba — nubwo ibimenyetso byinshi bigaragaza ko imbaraga za FARDC n’abafatanyabikorwa bayo zigiye zicogora ku rugamba.
Ibihugu bikomeye bikomeje kugaragaza impungenge ko imirwano ya M23 na RDC ishobora kwaguka igafata indi sura, ikagira ingaruka ku Burundi, u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo mu karere. Imikoreshereze y’ibikoresho bihanitse by’intambara, guhindagurika kw’imipaka y’ubutegetsi bikomeje gushyirwa mu majwi nk’ibishobora guhungabanya umutekano w’akarere kose.
Uyu murongo mushya w’ubutumwa bwa GCO ushobora kuba intangiriro y’igitutu gishya ku mpande zose — mu gihe abaturage ari bo bari gukomeza kubihomberamo ku rugero rutigeze kuboneka mu myaka ya vuba.




