• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, January 24, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibihugu Bikomeye ku Isi Byihanangirije M23 na RDF: Icyegeranyo Mpuzamahanga ku Mutekano wa RDC n’Impungenge ku Karere k’Ibiyaga Bigari

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 10, 2025
in Regional Politics
0
AFC/M23 Yiyemeje Gusana Igihugu: “Tugiye Kugarura Ubutware bwa Leta muri Congo Hose”
85
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibihugu Bikomeye ku Isi Byihanangirije M23 na RDF: Icyegeranyo Mpuzamahanga ku Mutekano wa RDC n’Impungenge ku Karere k’Ibiyaga Bigari

You might also like

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

U Rwanda Rwagaragaje Aho Ruhurira na AFC/M23

Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, u Buholandi, Suwede, u Busuwisi, Danemark ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, basohoye itangazo rikomeye rihamagarira ihagarikwa ry’imirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu itangazo ryasohotse ku tariki ya 09/12/2025, ibi bihugu byibumbiye muri Groupe de Coordination des Opérations (GCO) byagaragaje impungenge zidasanzwe ku mirwano ikomeje gukara mu Burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, agace kegeranye n’u Burundi. Bavuze ko iyi mirwano ikorwa n’umutwe wa M23, bavuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda.

GCO yanasabye ihagarikwa ry’ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote z’intambara (drones), ivuga ko mu buryo bugaragara ziri gukaza urugamba no kongerera akaga abaturage b’inzirakarengane bari mu bibazo bikomeye.

Mu butumwa bwabo, bagaragaje ko M23 n’Ingabo za RDF bahita bahagarika imirwano yose, cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo.
RDF gukura abasirikare bayo muri RDC nk’uko biteganywa n’Icyemezo 2773 cy’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye. Kimwecyo u Rwanda ruhakana kugira ingabo muri RDC, ndetse ibi n’abaturage ba Congo bahamya ko ntazo babonayo.

Amasezerano ya Washington yo kwitariki ya 04/12/2025, basaba ko ashyirwa mu bikorwa nk’uko yemejwe n’impande zose.

Kandi bavuga ko impande zose zifata ingamba zo Kurinda abasivili no kubahiriza uburenganzira bwabo,
Kwirinda ibikorwa bishobora kongera ubukana bw’intambara,
Kureka amagambo akurura intambara,
Gusubukura agahenge no kongera gufungura inzira z’ubutabazi bwa kimuntu.

GCO yasabye kandi ko hajyaho iyemeza ridasubirwaho ryo guhagarika imirwano, no gufungura inzira zose z’ubufasha kugira ngo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ibashe kugera ku baturage.

Ku munsi wabanje, w’imirwano ikaze yatumye abaturage barenga 20 000 bava i Uvira bahungira mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, mu gihe urugamba rukomeje kwiyongera ku muvuduko utigeze uboneka mu myaka ishize.

Ibi bibaye mu gihe AFC/M23 ikomeje kwagura ibice ifite mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kwigarurira ibice byinshi birimo na Bukavu, maze ingabo zayo zigakomeza kwerekeza i Uvira — n’ubundi izwi nk’icyicaro gikomeye cya Leta ya Kinshasa muri iyi ntara.

Nubwo nta tangazo rirasohoka, byinshi birerekana ko uyu mujyi uri mu maboko ya AFC/M23.

Hagataho, guverinoma ya Kinshasa ikomeje gushinja:
Ingabo z’u Rwanda (RDF), n’umutwe wa AFC/M23,kurenga ku masezerano mashya ya Washington ndetse no gukomeza ibikorwa byo kwagura uduce mu Burasirazuba bwa Congo.

Ku rundi ruhande, abayobozi bo mu nzego z’akarere i Uvira bagiye bahumuriza abaturage ko hari ingamba nshya Leta ifite zo kwirinda ko umujyi ugwa burundu mu maboko y’inyeshyamba — nubwo ibimenyetso byinshi bigaragaza ko imbaraga za FARDC n’abafatanyabikorwa bayo zigiye zicogora ku rugamba.

Ibihugu bikomeye bikomeje kugaragaza impungenge ko imirwano ya M23 na RDC ishobora kwaguka igafata indi sura, ikagira ingaruka ku Burundi, u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo mu karere. Imikoreshereze y’ibikoresho bihanitse by’intambara, guhindagurika kw’imipaka y’ubutegetsi bikomeje gushyirwa mu majwi nk’ibishobora guhungabanya umutekano w’akarere kose.

Uyu murongo mushya w’ubutumwa bwa GCO ushobora kuba intangiriro y’igitutu gishya ku mpande zose — mu gihe abaturage ari bo bari gukomeza kubihomberamo ku rugero rutigeze kuboneka mu myaka ya vuba.

Tags: IntambaraM23Uvira
Share34Tweet21Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

by Bahanda Bruce
January 24, 2026
0
Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana

Ihangana rya Perezida Ndayishimiye n’Ubuyobozi bw’Ishyaka, Ibimenyetso by’Inzira u Burundi Bushobora Kugana Mu gihe u Burundi bwitegura imyaka ikomeye ya politiki irimo amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027,...

Read moreDetails

U Rwanda Rwagaragaje Aho Ruhurira na AFC/M23

by Bahanda Bruce
January 24, 2026
0
AFC/M23 Yashimangiye Ko Itazatezuka ku Rugamba, Ubutumwa Bukomeye Bwerekeza ku Baturage n’Isi Yose

U Rwanda Rwagaragaje Aho Ruhurira na AFC/M23 Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madamu Mathilde Mukantabana, yagaragaje ku mugaragaro aho u Rwanda ruhurira n’ihuriro rya...

Read moreDetails

Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro

Perezida Macron na Tshisekedi Bashyize Umutekano w’Iburasirazuba bwa Congo ku Isonga ry’Ibiganiro Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yakiriwe na mugenzi we w’u...

Read moreDetails

RDC Yongeye Kwikoma u Rwanda Bikomeye ku ruhare rushinjwa mu Mutekano Muke i Uvira

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
RDC Yongeye Kwikoma u Rwanda Bikomeye ku ruhare rushinjwa mu Mutekano Muke i Uvira

RDC Yongeye Kwikoma u Rwanda Bikomeye ku ruhare rushinjwa mu Mutekano Muke i Uvira Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyize ahagaragara, ku wa Kane tariki...

Read moreDetails

U Rwanda Rwagaragaje Icyatuma Rukuraho Ingamba Zarwo z’Umutekano n’Ubwirinzi

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
U Rwanda Rwagaragaje Icyatuma Rukuraho Ingamba Zarwo z’Umutekano n’Ubwirinzi

U Rwanda Rwagaragaje Icyatuma Rukuraho Ingamba Zarwo z’Umutekano n’Ubwirinzi Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko izakomeza gushyira mu bikorwa ingamba z’ubwirinzi n’umutekano mu gihe umutwe w’iterabwoba wa FDLR utarasenywa...

Read moreDetails
Next Post
AFC/M23/MRDP-Twirwaneho Yahamagariye Abaturage Gutaha, Isezeranya Umutekano n’Ubutabera mu Mujyi wa Uvira

AFC/M23/MRDP-Twirwaneho Yahamagariye Abaturage Gutaha, Isezeranya Umutekano n’Ubutabera mu Mujyi wa Uvira

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?