Ibihugu Birenga 20 Byamaganye Imikorere ya Perezida Ndayishimiye mu Buyobozi bw’Ubumwe bw’Afurika
Mu gihe hashize amezi abiri atangiye kuyobora Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yamaze kwisanga mu kibazo gikomeye cyateje impaka n’ubwumvikane buke hagati y’ibihugu bigize uwo muryango.
Ibi byabaye nyuma y’uko tariki ya 02/03/2026, u Burundi bwatangaje izina rya Macky Sall nk’umukandida w’Afurika ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU), buvuga ko bubikoze mu izina ry’Ubumwe bw’Afurika, kubera ko ari bwo buyoboye uwo muryango muri iki gihe.
Icyakora, iki cyemezo cyateje impaka zikomeye, cyane cyane muri Sénégal, aho abayobozi b’icyo gihugu batigeze bagishima. By’umwihariko, ubuyobozi buriho muri Sénégal bwagaragaje ko butumvise uburyo uwahoze ayobora igihugu cyabo yashyizwe imbere nk’umukandida mpuzamahanga batabigizemo uruhare, mu gihe kandi hari amakimbirane hagati ye n’ubutegetsi buriho.
Mu kugerageza gushimangira uwo mukandida, Perezida Ndayishimiye yakoresheje uburyo buzwi nka “silence procedure”, aho ibihugu bisabwa kutagira icyo bivuga mu gihe runaka, bityo kutagira icyo bivuga bikaba bifatwa nko kubyemera. Nyamara, mu gihe gito cyane, ibihugu birenga 20 byahise bitangaza ko bitemeranya n’iyo ngingo.
Muri ibyo bihugu byagaragaje kutabyemera, harimo Sénégal ubwayo, ndetse n’ibihugu bikomeye ku mugabane nka Afurika y’Epfo na Nigeria.
Icyagaragaye cyane ni uko ibyo bihugu bitamaganye umuntu Macky Sall ubwe, ahubwo byamaganye uburyo yakoreshejwe mu gushyirwa imbere, atabanje kuganirwaho no kwemezwa n’ibihugu byose. Mu butumwa bwatanzwe n’ibihugu binyuranye, byasobanuye ko byari bikwiye kubanza kuganirizwa, bigatanga ibitekerezo, mbere yo gufata icyemezo gifata umugabane wose.
By’umwihariko, Nigeria yasobanuye neza ko idafite ikibazo ku mukandida cyangwa igihugu akomokamo, ahubwo ko ikibazo kiri ku buryo bwo gufata icyemezo. Yagaragaje ko iyo habaho ibiganiro byimbitse, hari gushoboka no kubona undi mukandida ushobora guhagararira neza inyungu z’Afurika. Yanagaragaje impungenge ko icyo cyemezo gishobora kubangamira inyungu z’umugabane, cyane ko uyu mwanya wa ONU uteganyijwe kujya ku mugabane wa Amerika y’Amajyepfo n’akarere ka Caraïbes.
Kugeza ubu, AU ntirafata icyemezo gihamye kuri iki kibazo. Naho Macky Sall we yatangaje ko azakomeza kwiyamamaza, Sénégal yo ikomeje gushimangira ko itigeze imushyigikira. Ibi bituma hibazwa niba azaba umukandida w’Afurika koko, cyangwa niba azaba ahagarariye inyungu z’igihugu kimwe gusa.
Ibi bibazo byongeye kugaragaza intege nke mu mikoranire y’ibihugu bya Afurika, cyane cyane mu bijyanye no guhuza ijwi rimwe ku nyungu rusange ku rwego mpuzamahanga. Abasesenguzi benshi bagaragaza ko inshingano nyamukuru z’umuyobozi w’Ubumwe bw’Afurika ari uguhuza no kubaka ubwumvikane hagati y’ibihugu bigize uwo muryango, aho gufata ibyemezo bidashyigikiwe n’abawugize.
Ku ruhande rw’imiyoborere y’u Burundi, hari abagaragaza ko aya makosa ashobora kuba afitanye isano n’inama zitanoze zitangwa mu rwego rw’ububanyi n’amahanga, cyane cyane ku bayobozi bashinzwe uwo murimo. Ibi bikomeje gutuma hibazwa niba ubuyobozi buriho buzasoza neza inshingano bwahawe, cyangwa niba buzagenda busiga isura itari nziza ku mugabane wose.
Mu gusoza, iki kibazo kirerekana neza ko Afurika igikeneye imbaraga nyinshi mu kwiyubaka nk’umugabane uvuga rumwe, cyane cyane mu bihe byo guharanira inyungu zawo ku rwego mpuzamahanga. Iyo ubwumvikane bubuze, bituma ijwi ryayo ridafite imbaraga, bikaba byabangamira iterambere n’icyizere cyayo mu ruhando mpuzamahanga.





