Ibihugu birimo u Rwanda na RDC birimubyo perezida Trump yadohoreye.
Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yadohoreye u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo ku bijyanye n’imisoro ni mu gihe yaraye atangaje imisoro njira muri iki gihugu iturutse hirya no hino ku isi.
Iki cyemezo perezida Trump yagifashe mu rwego rwo kunganisha imisoro y’ibicuruzwa bituruka muri Amerika, byinjira mu bindi bihugu.
Ubwo uyu mukuru w’iki gihugu yatangazaga iriya misoro yise “Reciprocal Tariffs” muri White House ku munsi yise uwibwigenge, yavuze ko iriya misoro yazamuye ku bihugu byinshi iri mu rwego rwo kwihimura ku bihugu byari bimaze igihe byiba Amerika.
Nk’uko yabitangaje yagize ati: “Hari hashize imyaka myinshi igihugu cyacu cyibwa, gifatwa ku ngufu ndetse kikanasahurwa n’ibihugu bitwegereye ndetse n’ibya kure; yaba iby’inshuti ndetse n’iby’abanzi.”
Yavuze kandi ko “abategetsi b’abanyamahanga bibye imirimo yabo, ndetse ko n’ababeshyi b’ababanyamahanga basahuye inganda zabo. Ikindi ngo nuko abanyamahanga bashegeshe inzozi zahoze ari iz’Amerika.”
Trump yashimangiye ko icyemezo yafashe kigomba kuzana impinduka zikomeye mu mateka y’Amerika, ndetse kigashyira iherezo ku bitero yavuze ko igihugu cye cyari kimaze igihe kigabwaho.
Yagize ati: “Itariki ya kabiri z’ukwezi kwa Kane izahora yibukwa nk’umunsi uruganda rw’ Amerika rwavukiyeho bundi bushya, umunsi urwandiko rw’Amerika rwasubirijweho.”
Hagataho, imisoro mishya ku bicuruzwa byo mu mahanga byinjira muri Amerika Trump yavuze ko izatangira gukurikizwa ku itariki ya 09/04.
Yasobanuye ko mu kugena iriya misoro hagendewe ku yo ibihugu by’amahanga bisanzwe bica ibicuruzwa biva muri Amerika, ibyatumye na we abica kuri kimwe cya kabiri cy’amafaranga bisoresha ibicuruzwa byo muri Amerika.
Ati: “Tuzabica hafi kimwe cyakabiri cy’amafaranga badusoresha cyangwa ayo badusoresheje. Ibicuruzwa ntabwo bizangana neza n’ibyo badushyiriyeho. Nakabaye ari ko nabigenje, ariko ntekereza ko byari kugora ibihugu byinshi. Ibyo ntabwo tubishaka.”
Mu bihugu Trump yazamuriye imisoro birimo u Bushinwa, imisoro ku bicuruzwa bibuturukamo bijya muri Amerika yashyizwe kuri 34%.
Minisitiri w’imari wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Scott Bossent yavuze ko uyu musoro wiyongereye ku wa 20% Amerika yacaga ibicuruzwa biturutse mu Bushinwa ibivuze ko wahise ugera kuri 54%.
Umusoro ku bicuruzwa bituruka mu bihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’u Burayi wo washyinzwe kuri 20%, ibituruka muri Lesotho no muri Saint Pierre na Miquelon bisanzwe bisoresha ibicuruzwa by’Amerika 99% ushyirwa kuri 50%.
Naho ibicuruzwa bituraka muri Cambodge bizajya bisora 49%, Vietnam 46%, Mynmar 44%, Srilanka 42%, Laos 48%, Syria 41%, Bangladesh na Serbia 37%, Thailand 36%, Afrika y’Epfo 30%.
Congo n’u Rwanda n’ibindi bihugu byo muri Afrika y’i Burasizuba biri mubyo Trump yashyiriyeho umusoro muto, kuko bizajya bisora 10%. Ni amafaranga angana n’ayo ibicuruzwa byinjira muri ibi bihugu biturutse muri Amerika bisora.
RDC n’u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu birimo nk’u Bwongereza, Qatar, Ukraine, Maroc, Misiri, Arabie Saoudite, Leta Zunze ubumwe z’Abarabu, Australia, Turkiya, Bresil, Singapore, Nouvelle Zaeland n’ibindi, Trump yabidohoreye.
Ikindi nuko Trump yanze gushyiraho imisoro ku gihugu cya Mexique na Canada ngo kubera ko bisanzwe ari ibituranyi na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.