Leta y’u Bubiligi n’u Bufaransa, basabye Guverinoma ya perezida Félix Tshisekedi, kuganira n’u mutwe wa M23 kugirango bifashe u Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubona amahoro.
Ni umwanzuro leta y’u Bubiligi n’u Bufaransa bafashe mugihe Perezida Félix Tshisekedi yamaze kwemerwa nk’u watsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri RDC aho Urukiko rurengera itegeko Nshinga muri RDC ruheruka gutangaza ko ariwe wegukanye intsinzi y’amatora yo kw’itariki 20/12/2023.
Bityo rero ibi bihugu k’u wa Kane, tariki ya 11/01/2024, bagaragaje ko Tshisekedi wongeye gutorerwa kuyobora manda yakabiri ko agomba gushakira uburyo amahoro akarere k’u Burasirazuba bw’igihugu abereye umuyobozi.
U Bufaransa bagize bati : “Bijyanye n’u mwuka mubi w’intambara, mu Burasirazuba bwa RDC, u Bufaransa burashimangira ko bushigikiye intambwe zatewe n’uturere, zo gushigikira igisubizo binyuze munzira y’amahoro kandi arambye kuriki kibazo.”
Ubundi kandi leta y’u Bubiligi nayo yerekanye ko yishimiye intsinzi ya Félix Tshisekedi ina mwihanganangiriza kuganira na M23 kugira ngo amahoro n’u mutekano birambye bibashe kuboneka.
Ati: “Turasaba ubutegetsi bwa Kinshasa gukora ibyubaka biganisha ku mahoro.”
Ibi bibaye mugihe leta ya perezida Félix Tshisekedi, imaze igihe ikubita hirya nohino ishakisha imbaraga zo guhangana n’u mutwe wa M23.
Ni kenshi ubuyobozi bwa M23 bwo, bwa giye bugaragaza uko haba ikibahuza na leta ya Kinshasa bikarangira byanze.