Urupfu rwa Chef Mburu wo mu bwoko bw’Ababembe, uheruka kugwa mu bice byo muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, urusaku rwarimo rusa nururangiye.
Chef Mburu, yapfuye ku wa Kane, tariki ya 08/02/2024, apfa urupfu rutunguranye nk’uko byemejwe n’abaturiye akarere ka Bibogobogo, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Nyuma y’urupfu rwe, abaturage bo mu bwoko bw’Ababembe baturiye ibyo bice batanze amakuru ko Chef Mburu yapfuye ahawe isumu(ishano), ndetse bagashinja abakozi bo mu ishirahamwe rya Ugeafi, yakoreragamo mu ishamyi rya batera ibiti(pépinière) ko aribo bayimuhaye. Muri icyo igihe, ayo makuru y’ibihuha yabyukije “amaranga mutima y’abaturage,” ariko kuri ubu MCN yabwiwe ko abaturage batekanye ko ndetse Chef Mburu ko yamaze gushingurwa.
Chef Mburu ni umwe mu ba Chef bo mu bwoko bw’Ababembe baharaniye ko amahoro agaruke mu karere ka Bibogobogo; akaba yaranavuzweho gu kugurira aba Maï Maï Maï, guhagarika intambara bashora ku Banyamulenge, maze bagaharanira amahoro n’umutekano mu karere ka Bibogobogo no mu nkengero zako.
Mburu, n’ubwo yavuzwe ho guharanira amahoro, ariko afite murumuna we wiyita Colonel mu Inyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï, uzwi kw’izina rya Chalumba.
Bruce Bahanda.