Umukuru w’igihugu ca Republika ya demokorasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ubwo yari mu Nama ya L’oni, i New York, tariki 20/09/2023, yeruriye amahanga ko nta biganiro Guverinoma ayoboye iteze kuzagirana n’abagize M23.
Ibi yabivuze mugihe M23 ikigenzura bimwe mu bice biri muri teritwari ya Rutshuru na Masisi ndetse na Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Tshisekedi ubwo yagezaga ijambo muriyi Nama igira iya 78 y’Umuryango w’Abibumbye, yeruye ko n’ubwo M23 imaze igihe isaba kugirana ibiganiro na leta ya RDC itazigera ihabwa ayo mahirwe.
Mbere y’aho mu kiganiro yari yagiranye n’itangazamakuru yari yumvikanye avuga ko M23 ari “itsinda ry’abagizi ba nabi, ryishoye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi rizanywe na Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda.”
Kuri ubu amezi arakabakaba atandatu(6) nta mirwano ivugwa hagati ya FARDC na M23; gusa M23 yagiye yisanga mu mirwano hagati yawo n’indi mitwe y’abanye-Congo Leta y’i Kinshasa yise ’Wazalendo’.
Guhagarika imirwano byabayeho nyuma y’uko impande zombi zisabwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere gutanga agahenge, hanyuma zikayoboka inzira y’ibiganiro.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize ni na bwo Gen Sultani Makenga n’Ingabo ze batangiye gutangaza ko bavuye muri tumwe mu duce bagenzuraga; mbere yo kudusiga mu biganza by’Ingabo za EAC zoherejwe kugarura amahoro muri RDC.
Mu gihe byari byitezwe ko M23 n’ubutegetsi bwa Leta ya Congo bashobora kwicarana ku meza y’ibiganiro, kuri ubu birasa n’aho iyo gahunda yamaze gukubita igihwereye burundu.
Tshisekedi kuba yaravugiye i New York ko Leta y’igihugu cye itazigera na rimwe iganira na M23 ntibyari bisha, kuko yaje yunga mu byari bimaze iminsi bitangazwa n’abarimo Minisitiri w’Itumanaho muri RDC, Patrick Muyaya cyo kimwe na Jean Pierre Bemba uhagarariye minisitere y’Ingabo.
Ni ibyongewe gushimangirwa kandi na Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyaruguru, Général-Major Peter Cirimwami Nkuba, ubwo yari mu mujyi wa Mushaki ho muri teritwari ya Masisi.
Uyu yanahishuye ko kuri ubu Ingabo za Congo zifatanyije n’iz’u Burundi ari zo ziri kugenzura uriya mujyi wahoze ugenzurwa n’inyeshyamba za M23.
Mu bigaragarira buri wese, igitekerezo rukumbi Congo Kinshasa ifite ni ukujya mu ntambara na M23, ikanesha burundu uyu mutwe ivuga ko ufashwa na Leta y’u Rwanda.
Tshisekedi ubwo yari i New York yavuze ko “uyu munsi navuga ko dushoboye guhangana n’ubushotoranyi ubwo ari bwo bwose buvuye muri icyo gihugu. Rero ntituzafunga amaboko, tuzakomeza kurengera igihugu cyacu kandi nta buryo nkuyemo na bumwe mu kurengera igihugu no kurinda amahoro muri Congo.”
Mu gihe hashize amezi atandatu nta mirwano yumvikanye hagati ya FARDC na M23, impande zombi zakoresheje ako gahenge nk’umwanya wo kubaka ubushobozi bwazo bwa gisirikare.
FARDC yinjije ku bwinshi abasirikare bashya mu ngabo zayo, ndetse inagura ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho na za drones z’intambara zirimo izo yagurishijwe n’u Bushinwa.
Ni ibikoresho byaje bisanga ibyo yari isanganywe birimo indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ndetse n’Ingabo zirimo n’abacancuro b’Abanyaburayi.
M23 ku rundi ruhande na yo mu bice irimo ntiyigeze isinzira, kuko bivugwa ko yakiriye abarwanyi basha bayitabara mu gihe urugamba rwaba rwongeye gusukuma.
Kimwe na Leta ya Congo, uyu mutwe na wo ntufata amahitamo y’intambara nk’adashoboka.
Ubushize ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za M23 Gen Sultani Makenga yaganiraga n’umunyamakuru witwa Kakule George, yaburiye Leta ya RDC ko niba intambara ari yo ishaka bazabona imbaraga zabo.
Ati: “Twamenye ko bakunda kwamamaza intambara, ariko M23 irahari, mu gihe bazaba barangije imikino yabo, M23 turiteguye, tuzi icyo gukora. Twebwe turi abanyamahoro, dushaka amahoro, ibyo bashaka ni byo tuzakora, niba bashaka amahoro, twembi tuzaharanira amahoro, niba bashaka intambara, ubwo tuzarwana.”
Amagambo ajya gusa nk’aya kandi amaze igihe atangazwa n’abavugizi ba M23; yaba abo ku rwego rwa Politiki cyangwa urwa gisirikare.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru by’umwihariko ubwo abayobozi ba M23 baganiraga n’abaturage bo mu gace ka Kiwandja, bavuze ko Ingabo za Congo zidashobora kongera kubatsinda nk’uko byagenze mu myaka 10 ishize.
Kuri ubu hari amakuru avuga ko M23 ikomeje kongera ingabo zayo mu gace ka Kibumba gaherereye mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma, mu rwego rwo kwitegura FARDC bivugwa ko isaha n’isaha ishobora kongera kugaba ibitero simusiga kungabo zikunzwe kwitwa iza Sarambwe(M23).
By Bruce Bahanda.
Tariiki 23/09/2023.