• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibikomeje kuvugwa n’ingabo z’u Burundi ziri mu Bibogobogo, biri gutera Abanyamulenge ubwoba.

minebwenews by minebwenews
March 8, 2025
in Regional Politics
0
FARDC iri guhiga Abasore ba Banyamulenge bukware mu Bibogobogo.
96
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibikomeje kuvugwa n’ingabo z’u Burundi ziri mu Bibogobogo, biri gutera Abanyamulenge ubwoba.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Abasirikare b’u Burundi baherutse kuza mu Bibogobogo ubwo Abanyamulenge bagabwagaho ibitero n’inyeshyamba za Mai-Mai mu ntangiriro z’iki cyumweru, bakomeje kubwira aba Banyamulenge ko umwanzi wabo mukuru ari Twirwaneho na m23, bityo ko bagomba kwirinda ubufatanye ubwo aribwo bwose n’iyo mitwe.

Tariki ya 03/03/2025, nibwo mu Bibogobogo, Mai-Mai yahagabye ibitero, aho yabigabye iturutse i Baraka, i Kalele n’i Lweba.

Ibi bitero byatumye Abanyamulenge baha mu Bibogobogo bahagurukana n’iyonka, birwanaho, ndetse babasha kubisubiza inyuma.

Ahagana mu masaha y’umugoroba urugamba rutangije guhumuza, ingabo z’u Burundi n’iza Congo zatanze umusaada ku Banyamulenge bituma aba barwanyi ba Mai-Mai bari bagabye ibitero ku Banyamulenge bahungira kure.

Imirwano imaze kurangira neza, nibwo ingabo z’u Burundi n’iza Congo zahise zitangira kubwira aba Banyamulenge ko umwanzi wabo mukuru ari Twirwaneho na m23, bityo ko bagomba kutagira ubufatanye ubwo aribwo bwose n’iyo mitwe ibiri.

Umwe uherereye muri ibyo bice yabwiye Minembwe Capital News ati: “Igitangaje izi ngabo z’u Burundi ziheruka gutanga umusaada mu Bibogobogo ziri kutubaza ibibazo biteye ubwoba! Bari kutubaza ati, aho none ntimukorana na Twirwaneho cyangwa m23?”

Ngw’aba basirikare b’u Burundi bakababwira ko abo ari bo banzi babo baruta abandi muri Kivu y’Amajyepfo, ati: “abo ni bo banzi dufite muri Kivu y’Epfo.”

Yavuze ko ‘igisubizo’ abaturage bo mu Bibogobogo baheza ziriya ngabo z’u Burundi, bababwira ko bo ari abasivili, bafite imbunda zihishe mu mazu, birwanaho igihe batewe.

Ati: “Twe turi abasivili, bafite imbunda zihishe mu mazu, twirwanaho igihe tugabweho ibitero.”

Hagataho, iri joro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu, aha mu Bibogobogo haje izindi ngabo nyinshi, zigwiriyemo iz’u Burundi n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Zikaba zarahageze ziturutse i Baraka izindi i Uvira aho Mai-Mai yinuka ikagaba ibitero ku Banyamulenge.
Nk’uko byavuzwe ahanini iza FARDC zigizwe n’abavuga ikinyarwanda bakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru.

Nyamara nubwo Mai-Mai ari yo yagabye ibitero ku Banyamulenge batuye mu Bibogobogo, mu ntangiriro z’iki cyumweru. Iyo Mai-Mai bizwi ko ikorana byahafi n’izi ngabo z’u Burundi n’iza Congo, ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Usibye n’icyo imyambaro iriya Mai-Mai yambara n’imbunda barwanisha bagaba ibitero ku Banyamulenge, babihabwa n’ubutegetsi bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ku rundi ruhande umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, uwo ingabo z’u Burundi zita umwanzi wabo mukuru, umaze kugira ibice byinshi ufata biri muri teritware zitanu zo muri Kivu y’Amajyepfo, harimo iya Kalehe, iya Kabare, Walungu, Mwenga, aho ndetse ifite n’igice irimo cyo muri Uvira.

Ni mu gihe kandi n’umutwe wa Twirwaneho, ufite igice kinini cyo muri Fizi wigaruriye.

Tags: BibogobogoIngabo z'u BurundiM23Umwanzi
Share38Tweet24Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Ibyo Afrika y’Epfo ivuga ku ngabo zayo niba zikomeza kuba muri RDC.

Ibyo Afrika y'Epfo ivuga ku ngabo zayo niba zikomeza kuba muri RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?