Ibikomeje kuvugwa n’ingabo z’u Burundi ziri mu Bibogobogo, biri gutera Abanyamulenge ubwoba.
Abasirikare b’u Burundi baherutse kuza mu Bibogobogo ubwo Abanyamulenge bagabwagaho ibitero n’inyeshyamba za Mai-Mai mu ntangiriro z’iki cyumweru, bakomeje kubwira aba Banyamulenge ko umwanzi wabo mukuru ari Twirwaneho na m23, bityo ko bagomba kwirinda ubufatanye ubwo aribwo bwose n’iyo mitwe.
Tariki ya 03/03/2025, nibwo mu Bibogobogo, Mai-Mai yahagabye ibitero, aho yabigabye iturutse i Baraka, i Kalele n’i Lweba.
Ibi bitero byatumye Abanyamulenge baha mu Bibogobogo bahagurukana n’iyonka, birwanaho, ndetse babasha kubisubiza inyuma.
Ahagana mu masaha y’umugoroba urugamba rutangije guhumuza, ingabo z’u Burundi n’iza Congo zatanze umusaada ku Banyamulenge bituma aba barwanyi ba Mai-Mai bari bagabye ibitero ku Banyamulenge bahungira kure.
Imirwano imaze kurangira neza, nibwo ingabo z’u Burundi n’iza Congo zahise zitangira kubwira aba Banyamulenge ko umwanzi wabo mukuru ari Twirwaneho na m23, bityo ko bagomba kutagira ubufatanye ubwo aribwo bwose n’iyo mitwe ibiri.
Umwe uherereye muri ibyo bice yabwiye Minembwe Capital News ati: “Igitangaje izi ngabo z’u Burundi ziheruka gutanga umusaada mu Bibogobogo ziri kutubaza ibibazo biteye ubwoba! Bari kutubaza ati, aho none ntimukorana na Twirwaneho cyangwa m23?”
Ngw’aba basirikare b’u Burundi bakababwira ko abo ari bo banzi babo baruta abandi muri Kivu y’Amajyepfo, ati: “abo ni bo banzi dufite muri Kivu y’Epfo.”
Yavuze ko ‘igisubizo’ abaturage bo mu Bibogobogo baheza ziriya ngabo z’u Burundi, bababwira ko bo ari abasivili, bafite imbunda zihishe mu mazu, birwanaho igihe batewe.
Ati: “Twe turi abasivili, bafite imbunda zihishe mu mazu, twirwanaho igihe tugabweho ibitero.”
Hagataho, iri joro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu, aha mu Bibogobogo haje izindi ngabo nyinshi, zigwiriyemo iz’u Burundi n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Zikaba zarahageze ziturutse i Baraka izindi i Uvira aho Mai-Mai yinuka ikagaba ibitero ku Banyamulenge.
Nk’uko byavuzwe ahanini iza FARDC zigizwe n’abavuga ikinyarwanda bakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nyamara nubwo Mai-Mai ari yo yagabye ibitero ku Banyamulenge batuye mu Bibogobogo, mu ntangiriro z’iki cyumweru. Iyo Mai-Mai bizwi ko ikorana byahafi n’izi ngabo z’u Burundi n’iza Congo, ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Usibye n’icyo imyambaro iriya Mai-Mai yambara n’imbunda barwanisha bagaba ibitero ku Banyamulenge, babihabwa n’ubutegetsi bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ku rundi ruhande umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, uwo ingabo z’u Burundi zita umwanzi wabo mukuru, umaze kugira ibice byinshi ufata biri muri teritware zitanu zo muri Kivu y’Amajyepfo, harimo iya Kalehe, iya Kabare, Walungu, Mwenga, aho ndetse ifite n’igice irimo cyo muri Uvira.
Ni mu gihe kandi n’umutwe wa Twirwaneho, ufite igice kinini cyo muri Fizi wigaruriye.