Inzu ya Corneille Nangaa, nayo yaraye isatswe n’itsinda ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, ninyuma y’uko bari babanjye kuzenguruka i Hotel Castello y’u mudamu wa Corneille Nangaa, nayo ir’i Kinshasa.
N’ibyabaye ahagana isaha z’asaa ine(10:30 pm), ku masaha ya Kinshasa. Nk’uko biri n’uko rugikubita abasirikare benshi ba barirwa muri 50 cyangwa barenga bazengurutse Hotel Castello y’u mudamu wa Corneille Nangaa, abandi binjira imbere bagezemo basaba abakozi ba yikoramo gukora ibyabo vuba nabo bakaza gukora ibyabazanye.
Bagize bati: “Mutubangukire murangize ibyanyu natwe turi buze gukora ibyatuzanye.”
Nyuma yaho, ahagana isaha za saa tanu, z’ijoro irindi tsinda ry’Abasirikare ba bakomanda benshi berekeje ahari inzu ya Corneille Nangaa, ifite nimero 36, ikaba iherereye muri Komine ya Gombe, k’u murwa mukuru w’igihugu ca RDC, Kinshasa.
Amakuru dukesha ba mwe mu bakora munzego z’umutekano i Kinshasa, bahamirije Minembwe Capital News, ko icyari kigenderewe ko kwari ugukora umusako, ku bikorwa bya Corneille Nangaa, wahoze akuriye Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Kuri ubu Corneille Nangaa, ari hanze y’igihugu aho amaze no gushinga umutwe wa politike ugamije gushiraho iherezo ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
N’umutwe wa politike ufite n’Igisirikare, ariwo nyiribayazana wo gusaka ibikorwa bye biherereye i Kinshasa. Kugeza ubu ibyoba byononwe mur’iryo saka ntibirabasha kumenyekana.
Bruce Bahanda.