Ibikorwa bya gisirikare bya AFC/M23 biri kurushaho kwiyongera.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongeye gukaza umurego mu gace ko muri grupema ya Ikobo muri teritware ya Walikale.
Bivugwa ko ku wa kabiri w’ejo hashize, abasirikare ba AFC/M23 boherejwe ku bwinshi n’intwaro nyinshi mu gace ka Kateku.
Aya makuru akomeza avuga ko aka gace kari muri kamwe gashobora gufasha bariya basirikare gufata ibindi bice byo muri teritware ya Walikale.
Ku rundi ruhande bikavugwa ko aba basirikare ba AFC/M23 ko baba bashaka kwigarurira umujyi wa Pinga.
Nanone kandi utundi duce bivugwa ko ibikorwa bya gisirikare bya AFC/M23 byiyongereye, ni muri Rusamambu na Bukumbirwa.
Ibi ngo bikaba byatumye Leta igirwa inama yokongera ingamba z’ubwirinzi mu bice bikikije uriya mujyi wa Pinga n’ahandi.
Hagataho, ibi birimo kuvugwa mu gihe Leta ya Congo iheruka gushyira umukono ku mahame azagenga amasezerano bazagirana agamije gushyiraho iherezo ry’intambara imaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bw’igihugu.
Ariko nubwo hasinywe aya mahame, ubutegetsi bw’i Kinshasa bwo bwakomeje kugaragaza ko bugikomeye ku nzira z’imirwano, ni mu gihe igikomeje kugaba ibitero mu duce ahanini dutuwe n’Abanyamulenge n’utubarizwamo ibirindiro bya Twirwaneheho na M23 muri Kivu y’Amajyepfo ndetse kandi no muri Kivu y’Amajyaruguru na yo ituwe n’abatari bake bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.